Print

Umunyamakuru Masinzo yagize icyo abwira abamwita ikirara , avuga ko yifuza guteretwa

Yanditwe na: ISHIMWE JANE 2 April 2022 Yasuwe: 6456

Uyu munyamakuru abantu bose bafata nk’umukobwa uvuga amagambo ateye isoni cyangwa ibishegu yavuze ko hari abantu benshi bamufata nk’umukobwa warangiye( ikirara) ariko avuga ko atariko kuri ibyo avuga byose abikoreshwa n’akazi.

Uyu mukobwa avuga ko gukora itangazamakuru kuri we atari impanuka ari ibintu yakunze kuva kera kuburyo yiga muwa 2 mu mashuri yisumbuye yarikoraga mu kigo akoresheje indangururamajwi z’ikigo.

Mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru Gerard Mbabazi yabajijwe ibanga yakoresheje kugirango agere mu itangazamakuru ahite amenyekana cyane avuga ko ari umugisha yagiriwe wo kugeramo agahita atangira gukorana n’umunyamakuru ubimenyereye kandi w’umuhanga Robert Cyubahiro Makena avuga ko ariwe muntu yigiyeho akagira ishyaka ryo kwigana ibyo akora akaba anatekereza ko aribyo byatumye akomeza gukora cyane kandi neza.

Uyu mukobwa ufite n’impano yo kuririmba cyane munjyana ya gakondo avuga ko yabikuye kuri papa we, avuga ko avuka mu muryango avukamo ariwe wanyuma yakuze ari umwana ufashwe neza cyane ko yavutse ari n’umukobwa umwe.

Umunyamakuru yamubajije niba atajya akomeretswa n’amagambo abantu bamuvugaho bavuga ko abyibushye, ariko avuga ko we ntacyo bimutwara kubera ko kuva yavuka yisanze abyibushye kandi we ntakibazo abibonamo kubera ko nta ndwara zindi aba afite.

Alice yakomeje avuga ko kuba akangurira abantu kwambara udukingirizo bidashatse kuvuga ko aba agiye kudukoresha ahubwo nuko aziko umuntu wese uri hejuru y’imyaka 18 yemerewe gukora icyo ashaka ariko akabibitsa kwirindo muri ibyo bagiye gukora.

Umunyamakuru yakomeje kumubaza niba afite Fiance ariko avuga ko ntawe ndetse ntanumurambagiza atazi ikibitera ariko atekereza ko bamutinya kubera ko aba azi amabanga yabo bakabura aho bamuhera, ariko akizera ko umuntu wa nyawe igihe nikigera azaza.