Print

MINUBUMWE yatangaje uko igikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 28 Kizagenda

Yanditwe na: Rebecca UFITAMAHORO 4 April 2022 Yasuwe: 1963

Mu gihe u Rwanda rwitegura kwibuka ku nshuro ya 28, mu kiganiro yagiranye na RBA kuri iki Cyumweru tariki 03 Mata 2022, Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’inshingano mboneragihugu, Dr. Jean Damascène Bizimana, yavuze ko kwibukira ahiciwe abantu no ku nzibutso bizakorwa mu gihugu hose nk’uko byari bisanzwe, gusa ngo amabwiriza yo kwirinda Covid-19 agomba kubahirizwa.

Yagize ati “Ni ukureba umubare w’abantu bashobora kuba bajya ahibukirwa ukubahirizwa, gusiga umwanya hagati aho bicaye, ariko turifuza ko iki gikorwa cyo kwibuka aho kizabera hose kidatinda. Turatanga inama ko kitarenza amasaha abiri, kuko kibaye kirekire cyane hazamo ibindi bibazo, birimo iby’ihungabana, ugasanga bigize n’ingaruka ku buzima bw’abantu”.

Avuga ko byashyizwe muri gahunda uko bigomba gukurikizwa, abashinzwe gukurikirana gahunda bakaba basabwa kuzayikurikiza uko imeze.

Kubera ko ibikorwa byo kwibuka bizaba abanyeshuri bari mu biruhuko, ngo mu gihe bazaba basubiye ku mashuri nibwo bazahabwa ibiganiro bijyanye no kwibuka ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi, nk’uko Ministiri abisobanura.

Ati “Ahari ikibazo ni mu mashuri kuko ubu abanyeshuri bari mu biruhuko, birumvikana ko bo batazashobora gukurikirana ikiganiro cyangwa kugihabwa, ibyo bizakorwa bagarutse kwiga ibiruhuko birangiye. Bazareba nabo umunsi umwe ubabereye, barebe uburyo urubyiruko nabo bahabwa icyo kiganiro, kubera ko urwavutse nyuma ya Jenoside ntabwo bayizi, ni ngombwa ko mu gihe cyo kwibuka basobanurirwa amateka, ikiganiro bakagihabwa, bagashobora kubaza ibibazo n’ibindi bisobanuro bakeneye”.

Abanyarwanda barasabwa gukomeza kwirinda ingengabitekerezo ya Jenoside, kuko ari inshingano ya buri wese, kandi utabyubahirije akaba abihanirwa n’amategeko kuko ari icyaha.

Dr. Bizimana ati “Turimo turagenda tubibona, hari abantu batangiye gutema inka z’abarokotse Jenoside, kwangiza imitungo yabo, abo ni ukumenya y’uko amategeko azabakurikirana uko ateye, tukaba dusaba ko habaho n’ubufatanye mu gukumira no gutanga ibimenyetso igihe habaye icyaha nk’icyo, kugira ngo inzego z’ubutabera zishobore kubakurikirana. Icyo dusaba abaturage ni ukwirinda icyo cyaha kimwe n’ibindi byose”.

Ibikorwa byo gutangiza Kwibuka ku nshuro ya 28 ku itariki 07 Mata 2022, ku rwego rw’igihugu bizabera i Kigali ku rwibutso rwa Gisozi, ariko no mu midugidu yose abaturage bazitabira igikorwa cyo gutangiza icyunamo muri buri mudugudu, guhera saa tatu za mu gitondo, bakazahabwa ikiganiro, nyuma yacyo bazungurana ibitekerezo hashingiwe ku kiganiro bahawe, bibanda ku miterere y’aho batuye.

Saa sita z’amanywa nizigera bazakurikira ubutumwa nyamukuru buzatangwa kuri uwo munsi kuri radio na Televiziyo, nyuma y’ubwo butumwa bakazaba aribwo basubira muri gahunda zabo zisanzwe.

Urugendo rwo kwibuka rwari rusanzwe rukorwa kuri uwo munsi mu masaha y’umugoroba ntabwo ruzaba, kubera kubahiriza ingamba zo kwirinda Covid-19 hirindwa ko abantu bashobora kwegerana, bikazajyana n’uko ikiriyo nacyo kitazaba, ahubwo kizakurikiranirwa kuri Radio na Televiziyo.

RBA


Comments

UWINEZA JEANETTE +250786001754 4 April 2022

YESU CHRISTO UTWAMBIKE IMBARAGA ZAWE
MURI IKI GIHE TWINJIYEMO CYO KWIBUKA ABACU
YESU HUMURIZA ABAWE KO TUZONGERA TUKABONA ABACU YESU NJYA NIZERA KO URIKUMWE NABACU KUKO MWANYURANYE INZIRA Y’UMUSALABA
DUKOMERE KANDI TWIHANGANE.