Print

Hamenyekanye akayabo Ukraine isohora mu ntambara yatejwe n’u Burusiya

Yanditwe na: Rebecca UFITAMAHORO 4 April 2022 Yasuwe: 1541

Igihugu cya Ukraine cyatangaje ko kubera umubano mubi gifitanye n’u Burusiya, gisohora angana na miliyari $10 buri kwezi yo kwirwanaho no guhangana nabwo.

Itangazo ryashyizwe hanze n’Ibiro bya Perezida wa Ukraine, ryatangaje ko iyo mibare yavuye muri Minisiteri y’Imari.Ukraine ivuga ko ayo mafaranga aturuka mu misoro y’imbere mu gihugu no mu baterankunga mpuzamahanga.

Kuwa 24 Gashyantare nibwo u Burusiya bwatangije intambara muri Ukraine buvuga ko igamije kubuza icyo gihugu gukorera Jenoside abaturage bavuga Ikirusiya n’abandi bafite inkomoko muri icyo gihugu, biganjemo abatuye mu duce dukora ku Burusiya.

U Burusiya kandi buvuga ko bushaka kuvanaho ubutegetsi buyoboye Ukraine kuri ubu kuko buhembera urwango rwibasiye abavuga Ikirusiya, no guha ikaze abanyaburayi bashobora kubangamira umutekano w’u Burusiya.

BBC


Comments

UWINEZA JEANETTE +250786001754 4 April 2022

Tekereza ako kayabo mwakayafashijemo abababaye iyo tubyumvise biratubabaza kuba tubura nayo kugaburira abana bacu reka mbabwire nshuti zanjye
ndabizi muranyumva nahuye nikibazo nkorera umumabuja mucyururiza aza kumfatisha ideni kuri bank ndarimufatira Mama we Umubyara aba ariwe umbera
umwishingizi bambwira ko mabuja nananirwa kwishyura mama we azamwishyurira byarangiye atishyuye mba bihemu muri bank none ngeze aho kubur