Print

Perezida Kagame yageze mu murwa Livingtsone muri Zambia [AMAFOTO]

Yanditwe na: Rebecca UFITAMAHORO 4 April 2022 Yasuwe: 1734

Ni uruzinduko Umukuru w’Igihugu yatangiye mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 4 Mata byitezwe ko ruzarangira ku wa Kabiri tariki 5 Mata 2022.

Ubwo yageraga ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cyitiriwe Harry Mwanga Nkumbula, Umukuru w’Igihugu yakiriwe na mugenzi we, Hakainde Hichilema.

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro bivuga ko abakuru b’ibihugu byombi baragirana ibiganiro bibera mu muhezo, nyuma hagakurikiraho inama z’intumwa zyibihugu byombi.

Nyuma y’ibiganiro by’ibihugu byombi,harashyirwa umukono ku masezerano y’ubufatanye hagati y’Ikigo cy’imisoro n’amahoro (RRA) n’ikigo gishinzwe kwinjiza imisoro cya Zambiya (ZRA).

Harasinywa kandi amasezerano ku bijyanye n’abinjira n’abasohoka, ayo mu rwego rw’ubuzima, guteza imbere ishoramari hagati y’ikigo gishinzwe iterambere muri Zambiya (ZDA) n’ikigo gishinzwe iterambere mu Rwanda (RDB); ubufatanye mu bijyanye n’ubuhinzi; ubufatanye mu bijyanye n’uburobyi no guteza imbere ubworozi; n’ubufatanye mu bucuruzi n’ishoramari.

Kuri Twitter Perezida wa Zambia Hakainde, yifurije ikaze Perezida Kagame.

Ati: “Ikaze kuri Nyakubahwa Paul Kagame w’u Rwanda, k’ubw’uruzinduko muri Zambia.”

Hakainde yasoje ubu butumwa bwe akoresha ikinyarwanda n’andi magambo yo mu rurimi rw’ikibemba ati “Murakaza neza, Mwaiseni, Mwatambulwa.

Inkuru ya RBA