Print

Byamurenze akora agashya yikura imyenda ye ayiha abafana ba FC Barcelona asigara mu kibuga yambaye ubusa[AMAFOTO]

Yanditwe na: Rebecca UFITAMAHORO 4 April 2022 Yasuwe: 4752

Umukinnyi w’ikipe ya Sevilla ,Ivan Rakitić yanditse amateka ku kibuga ,akora agashya gatangaza benshi mugikorwa yise gushimisha abakurikirana Camp Nou , yikuraga imyenda ye yose yari yambaye maze akayiha abafana b’ikipe ya FC Barcelona asigara mu kibuga yambaye umwenda w’imbere gusa.

Hari mu mukino wa shampiyona wabaye ku munsi w’ejo hashize ku Cyumweru tariki ya 3 Mata 2022 aho Barcelona yatsinze Sevilla 1-0.

Rakitić wakiniye Barcelona imyaka 6 batandukanye muri 2020 ariko ntabwo yigeze abona uko asezerwaho n’abafana kubera ko batari bemewe muri Stade kubera ic yorezo cya Coronavirus.

Nubwo umwaka w’imikino ushize Rakitić yagarutse Camp Nou ariko ntabwo nabwo abafana babonye uko bamwakira kubera ko bari bataremerwa kugaruka muri Stade.

Ivan Rakitić w’imyaka 34 ku munsi w’ejo ubwo yari agarutse ku kibuga cya FC Barcelona, ubwo bari bagiye kwishyushya mbere y’umukino, abafana ba FC Barcelona bamukomeye amashyi bamushimira ibihe byose babanye ko yababereye umukinnyi mwiza.

Uyu mukinnyi wari wasazwe n’ibyishimo, nyuma y’umukino na we yaje kubitura kubaha imyenda ye yose yakinanye ikabutura n’umupira asigara yambaye umwenda w’imbere gusa (isokoreke).

Ibi byari bivuze ko Ivan Rakitić asubira mu rwambariro yambaye umwenda w’imbere gusa na godiyo n’amasogisi.

Mu myaka 6 yamaze muri FC Barcelona, Ivan Rakitić yatwaranye na FC Barcelona ibikombe 13 harimo 4 bya shampiyona ndetse banatwaranye igikombe cya UEFA Champions League cya 2015 ari na cyo Barcelona iheruka aho batsinze Juventus 3-1 na we akaba yaratsinzemo igitego.