Print

Bwa mbere Mimi yavuze byinshi ku buzima yanyuzemo ubwo yaratwite Imfura ye na Meddy[AMAFOTO]

Yanditwe na: Rebecca UFITAMAHORO 4 April 2022 Yasuwe: 1727

Mimi Mehfira mu butumwa yanyujije kuri Instagram abugeneye abamukurikira nabo akabasaba kubusangiza abandi, yatangiye agira ati: ”Umunsi wa mbere nabonye w’imbaraga zidasanwe mu buzima bwanjye ni umunsi nabereyeho umubyeyi. Ni igihe utabasha kubonera ubusobanuro bwimbitse cyuje urukundo hagati ya Mama n’umwana.”

View this post on Instagram

A post shared by Mimi Ali Ngabo 🤍 (@itsmimiali)

Agaruka ku buryo kubyara bitoroha nyamara hari impamvu ituma biba ati: ”Ariko kuba umubyeyi iteka ntibyoroha twese tunyura mu gihe gikomeye. Kuba Mama bishobora gukomera ariko iteka wibuke ko mu maso y’umwana wawe ntawukuruta.”

Yongera kuvuga ku buryo biba bitoroshye kumenya icyo umwana utwite
Yongera kuvuga ku buryo biba bitoroshye kumenya icyo umwana utwite aba akeneye ngo atuze ati:”Amajoro yo kudasinzira iyo umwana wawe wumva asa nk’utishimye kandi utazi icyo wakora muri icyo gihe nyamara ugakomeza nubwo waba wumva unaniwe.”

Mimi ashimangira ko uburyo kwibaruka ari igitangaza ati:”Gusa kuba umubyeyi ni byiza cyane kandi na none biragoye nubwo ari igitangaza mbega nibyose.”

Nubwo ubutumwa bwose Mimi yasangije abamukurikira bukubiyemo byinshi ababyeyi bahuriyeho n’inama zitandukanye, mu gusoza niho yabisobanuye cyane. Ati:”Hagarara mu byiza, uhumeke unyura mu bibi kugira ngo wakire igitangaza cy’ubuzima bwawe. Nta handi nkwiye kuba uretse kuguma hano hamwe n’umumalayika muto.”

Agira inama ababyeyi baba bahangayikishijwe n’abana babo bibaza niba ibyo bari kubakorera ari byo bikwiriye ati:”Niba utewe ikibazo no kuba umu mama mwiza bivuze ko wamaze kuba we. Iteka ariko tuba dukeneye igituma twumva ko turi mu nzira.”

Asoza agira ati:”Mu byumweru bibiri ndumva ntewe ishema n’ibyo abamama bakora. Reka rero duterane imbaraga, dutange urugero, tuzamurane mu nzira yacu yo kuba ababyeyi. Ndabasabye mukore tag ku ba mama bose mubereke urukundo kandi munabashimira.”

Ngabo Mimi MehfiraMimi yasabye ababyeyi gufatanyaIntoki za Meddy na Myla

Ubutumwa bwa Mimi yanyujije kuri Instagram