Print

Umwe mubakinnyi ba Mukura Fc yatumye amakipe 3 atanga ikirego muri FERWAFA

Yanditwe na: Rebecca UFITAMAHORO 5 April 2022 Yasuwe: 2524

Biravugwa ko amakipe 3 arimo APR FC, Gicumbi FC na Bugesera bamaze gutanga ikirego mu ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA),barisaba gusuzumana ubushishozi ibyangombwa bya rutahizamu Opoku Mensah William ukinira Mukura Victory Sport, bivugwa ko adafite ibyangombwa bimwemerera gukina shampiyona kandi akaba yarakoreshejwe n’iyi kipe.

Tariki ya 28 Werurwe 2022 nibwo rutahizamu wa Mukura VS, w’umunya-Ghana, William Opoku Mensah yahishuye ko kuva uyu mwaka w’imikino watangira yakinaga adafite icyangombwa kimwemerera gukorera mu Rwanda (Work Permit).

Uyu mukinnyi yavugaga ko na we atazi uburyo license ye yabonetse kuko nta cyangombwa yahawe cyo gukorera mu Rwanda. Yavuze ko MD (Managing Director) wa Mukura VS, Gasana Jerome yamubwiye ko nagera mu Rwanda yazamuha passport ye n’iy’umugore ye maze amushakire work permit. Kuva icyo gihe yamubwiye ko arimo amushakira iyo Work Permit ariko birangira atayibonye.

Gusa akaba yaratngaje ko yakinaga afite License imwemerera gukina ariko nayo akaba atazi uburyo yayibonye kuko byagizwemo uruhare n’ubuyobozi bwa Mukura.

Nyuma y’aya makuru uyu munya-Ghana yatanze, amakipe atandukanye yatsinzwe na Mukura muri uyu mwaka w’imikino yatangiye kwandikira FERWAFA bayisaba gusuzuma neza ibyangombwa by’uyu mukinnyi ku buryo nibasanga ariko byagenze koko iyi kipe ifatirwa ibihano.

Amwe mu makipe yavuzwe ko yasabye FERWAFA gusuzuma ibyangobwa by’uyu mukinnyi harimo APR FC ishaka igikombe cya shampiyona, gusa ikaba yarandagajwe na Mukura muri uyu mwaka w’imikino ndetse ikaba yaranayikuyeho amanota 4/6 mu mikino ibiri bakinnye.

Ubuyobozi bwa Gicumbi FC na Bugesera FC biyemerera ko bamaze gutanga ikirego muri FERWAFA basaba ko Mukura yafatirwa ibihano kubera ko yakinishije umukinnyi utagira icyangombwa kimwemerera gukina shampiyona y’u Rwanda.

Mu mikino 2 Mukura VS yakinnye na Bugesera FC, umwe batsinze Bugesera FC 2-0 undi banganya 1-1, mu gihe Mukura yanganyije na Gicumbi umukino ubanza 1-1, bakaba bategereje umukino wo kwishyura.

Ntacyo FERWAFA iratangaza ku kibazo cy’uyu mukinnyi warikoroje muri shampiyona y’u Rwanda, bikaba bivugwa ko hagishakishwa amakuru afatika mbere yo gufata umwanzuro uwo ariwo wose.

Mukura Victory Sport yo ivuga ko itakora ikosa ryo gukinisha umukinnyi utagira ibyangombwa kuko ari ikipe nkuru kandi yubahiriza amategeko agenga umupira w’amaguru mu Rwanda.

Mukura iramutse ihamwe n’icyaha cyo gukinisha umukinnyi utagira ibyangombwa muri shampiyona nta bihano bigaragara mu mategeko ya FERWAFA yahanishwa, gusa bivugwa ko yakurwaho amanota ndetse ikanacibwa n’amande.

Opoku Mensah William yatangaje ko amaze igihe akina muri shampiyona y’u Rwanda ariko adafite ibyangombwa