Print

Byinshi bitazibagirana mu mitima yabakunzi ba Dj Miller umaze imyaka 2 yitabye Imana[AMAFOTO]

Yanditwe na: Rebecca UFITAMAHORO 5 April 2022 Yasuwe: 1129

Uyu mugabo ni umwe mu bavanga umuziki b’abahanga kandi bakiri bato u Rwanda rwari rufite. Ni gake washoboraga kubona aho yavanze imiziki hari irungu.

Dj Miller yabarizwaga mu itsinda rya Dream Team DJS yari ahuriyemo na DJ Marnaud, DJ Toxxyk, DJ Julzz na DJ Karimu ndetse iyo uganiriye n’umwe muri aba akubwira ko babuze umuntu w’ingenzi mu buzima bwabo no mu kazi bari bahuriyemo.

Zimwe mu nshuti ze zamubaga hafi zavuga zikimuzirikana akandi ahora ku mitima yabo ,Nka DJ Marnaud avuga ko ari ibintu bikomeye kwakira ko umwaka ushize mugenzi wabo abavuyemo.

Ati “Ni ibintu bikomeye. Dj Miller yari inshuti, yari umuvandimwe yadufataga na we nk’abavandimwe be kandi yaraturutaga anaturusha kuba umu-star. Yatugiraga inama, yaradufashaga cyane. Bwa mbere numva ko yitabye Imana, ntabwo nabyizeye nabanje kugira ngo ni ibihuha.”

DJ Marnaud ushaka kongera izina Miller mu mazina y’umwana we ubusanzwe witwa Alvin yavu ko buri gihe batekereza ku muvandimwe wabo wabavuyemo ndetse asaba abantu kuba hafi y’umuryango we bakawufasha.

Ati “Umuntu afata umwanya akamutekerezaho. Buri wese aho ari azibuke ko kuba yagira ikintu yakora. Hari byinshi byagezweho birimo album hari n’ibindi bikiri kuza. Ntabwo azigera yibagirana. Icyo twasaba ni uko abakunzi be batuba hafi.”

Kuri DJ Marnaud, ngo ni icyuho gikomeye kuri Dream Team DJS bari bahuriyemo kuko hari izindi mbaraga batakaje.

Ati “Ni icyuho kuko niba wari umenyereye kuvugana n’umuntu buri munsi mukorana akagenda akazi kariyongera. Bigusaba izindi mbaraga, ni icyuho gikomeye cyane. Icyo turi gukora kugira ngo atazibagirana ni imishinga turi gukora kandi dushaka kujya tumwibuka buri mwaka no mu gihe gisanzwe hari ibikorwa bizagenda biza. Azakomeza kugaragara kuko turacyari kumwe muri Dream Team Djs.”

Yavuze ko ikintu gikomeye yasezeranyije DJ Miller ari ukuba hafi y’umuryango we wasigaye.

Ati “Yanyinjije muri Dream Team, hari akazi yampaga. Hari igihe nabaga ndi mu bibazo akamfasha. Ikintu gikomeye navuga ni uko yamfashaga mu kazi. Namwemereye kuba hafi y’umuryango we . Afite umukobwa muto nanjye nzamubera nka papa, nzafasha umugore we na mama we . Ni inshuti yanjye cyane.”

Kuri uyu wa Mbere umuryango wa DJ Miller ndetse n’abari inshuti ze za hafi basuye imva ye ndetse banayishyiraho indabo.

Tariki ya 8 Mata 2020 nibwo DJ Miller yasezeweho bwa nyuma ndetse anashyingurwa mu irimbi rya Rusororo riherereye mu Karere ka Gasabo.

DJ Miller wari ufite imyaka 29, yatangiye umwuga wo kuvanga imiziki mu 2012 atojwe na DJ Karim bahuriye mu itsinda rya Dream Team DJs.

Yacuranze mu bitaramo bitandukanye bya Rock Events bikunze kuba harasirwamo ibishashi bitangiza umwaka, muri Waka Warrior Race 2015, mu birori byo Kwita Izina mu 2015, n’ibitaramo bya New Years’ Vibes. Yibukirwa cyane ku gucurangira Sauti Sol ubwo bari mu rugendo rwa album yabo ya ‘Live and Die in Africa’ mu 2016, yanacuranze mu birori bya Jameson Connects Rwanda Party.

Ni umwe mu bavanga imiziki wari umaze kwandika izina rikomeye aho yanakoranaga n’abahanzi b’ingeri zose mu ndirimbo zitandukanye. Yakoranye na Butera Knowless, Dream Boys na Riderman indirimbo yitwa “Iri Joro ni Bae”.

Yakoranye kandi na Social Mula mu ndirimbo yitwa Stamina, Un Million c’est Quoi na Peace ndetse na Belle yahuriyemo na Peace na Urban Boys.

Mu 2019 yari yashyingiranywe na Hope Nigihozo ndetse mu Ukuboza bibaruka imfura y’umukobwa bise “Shani” . Iri zina rikaba ryaranitiriwe album ye yasize akoze ahuriyeho n’abahanzi batandukanye yagiye hanze mu minsi ishize.

Iyi album yamuritswe tariki 4 Ukuboza 2020, ari nabwo binyuze ku rukuta rwa YouTube rwa Dj Miller habaye igitaramo cyo kumurika album ye ya mbere yasize akoze.

Iki gitaramo cyabereye muri New Cadillac mu Mujyi wa Kigali, cyitabiriwe n’abahanzi batandukanye biganjemo abakoranye na Dj Miller kuri album ye ya mbere.

Umwihariko wari Rita Ange Kagaju wakoze indirimbo yo kuzirikana Dj Miller igashyirwa kuri iyi album na Uncle Austin waririmbye ‘Witinya’ bari baremeranyije gukorana akitaba Imana batarayitunganya.