Biravugwa ko Abasirikare babiri b’u Burusiya bapfuye mu gihe abandi 28 bo barwaye bikomeye nyuma y’aho barozwe binyuze mu mpano y’ibinyobwa bahawe n’abaturage bo muri Ukraine.
Bivugwa ko abasirikare 500 b’u Burusiya barwaye nyuma yo kurya ibintu bihumanye. Ni uburozi bahawe n’abaturage bo muri Ukraine bakomeje kwirwanaho badashaka ko igihugu cyabo gikomeza guterwa.
Ubwo burozi bwahawe abasirikare b’u Burusiya bo muri Batayo ya gatatu irwanisha intwaro ziremereye. Ntabwo impfu z’abo basirikare u Burusiya buzifata nk’izishingiye ku ntambara.
Sorce:wsbtv.com