Print

Bakoze ubukwe bw’agatangaza nyuma y’imyaka 27 bafitanye isezerano

Yanditwe na: Rebecca UFITAMAHORO 5 April 2022 Yasuwe: 2787

Inkuru y’urukundo rwa Maxwell Asare Anim na Ama bose bakomoka mu gihugu cya Ghana yatangaje abatari bacye, nyuma yo gutangaza ko umubano wabo watangiye bakiga mu mashuri abanza.

Mu mwaka wa 1995 aba bombi bakiga mu mwaka wa kabiri w’amashuri abanza, bahuriye mu mukino wari wateguwe n’ikigo bigagaho aho Maxwell na Ama bakinaga ari umugabo n’umugore.

Nyuma y’imyaka 27 yari ishize aba bombi bakinanye muri uyu mukino, byaje kurangira basezeranye kubana akaramata.

Maxwell yifashishije urubuga rwa Facebook, yasangije abakunzi be amafoto abiri, harimo imwe igaragaza we n’umugore we bakiri mu mashuri abanza ku munsi bakiniyeho uyu mukino bakinnye ari umugabo n’umugore. Indi foto yagaragazaga we n’umugore we Ama ku munsi w’ubukwe bwabo.

Urukundo rwabo rwatangiye bakiga mu mashuri abanza
Uyu mugabo yaboneyeho gushimira umugore we Ama kuba yarakomeje kumuba hafi mu byiza no mu bibi, mu myaka itari mike bamaze bakundana.

Maxwell yagize ati: “Mukundwa Ama, ndagira ngo nkoreshe uru rubuga ndetse n’aya mahirwe mbonye kugira ngo ngushimire. Mu mwaka wa 1995 twari mu mwaka wa kabiri w’amashuri abanza, ubwo twembi twajyanaga ku rubyiniro gukina umukino wari wateguwe n’ikigo twigagaho mu mpera z’umwaka. Kuva ubwo, kugera n’ubu twakomeje kuba inshuti magara.”

Yakomeje asaba Imana guha umugisha umubano wabo ndetse no guha umugisha umugore we Ama yita Isi ye.