Print

Hamenyekanye indwara yahitanye uwahoze ari Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko ya Uganda

Yanditwe na: Rebecca UFITAMAHORO 6 April 2022 Yasuwe: 2275

Minisitiri w’Ubuzima muri Uganda, Jane Ruth Aceng yavuze ko uwari Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko y’iki gihugu, Jacob Oulanyah yapfuye azize kanseri yari amaranye iminsi yatumye bimwe mu bice bigize umubiri we bihagarara gukora neza.


Ibi Minisiri Aceng yabigarutseho ku wa Kabiri ubwo yasobanuriraga abadepite byinshi ku rupfu rw’umuyobozi wabo. Ni nyuma y’uko kuva uyu mugabo yakwitaba Imana hari hataratangazwa impamvu y’urupfu rwe.

Yavuze ko mu 2019 aribwo byatahuwe ko Jacob Oulanyah afite kanseri.

Yavuze ko uko iminsi yagiye ishira ariko uyu mugabo yarushagaho kumera nabi kugeza n’aho ibice by’umubiri we bitari bigikora neza.

Muri Werurwe 2022, nibwo Jacob Oulanyah wari Perezida w’Inteko ishinga amategeko ya Uganda yitabye Imana, azize uburwayi.

Uyu mugabo w’imyaka 56 yari amaze iminsi yivuriza mu mujyi wa Seattle muri Leta zunze ubumwe za Amerika.

Sorce:Daily Monitor