Print

# Kwibuka28: Jodas Sengabo yavuze inkomoko y’Indirimbo’Ngire nte’ yakoranye na Cecile Kayirebwa

Yanditwe na: ISHIMWE JANE 7 April 2022 Yasuwe: 1066

Ni kunshuro ya 28 u Rwanda n’isi yose muri ruzange baribuka Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994. Kwibuka n’ugusubiza agaciro inzirakarengane zambuwe ubuzima muri Mata 1994 zizira uko zavutse, no kurushaho gukomeza kubaka ubumwe bw’abanyarwanda .

Nkuko bisanzwe abahanzi ni bamwe mu bantu bafasha mu isanamitima ry’abanyarwanda mu binyuze mu butumwa batanga n’amagambo y’ikizere.

Ku nshuro ya 28 Umuhanzikazi CecileKayirebwa afatanyije na Jodas Sengabo bifatanyije n’abanyarwanda bose nkuko bisanzwe basohora indirimbo bise ’Ngire nte’.

Mu kiganiro Jodas yagiranye n’inyarwanda yavuze ko yanditse iyi ndirimbo nyuma yo gusubiza amaso iyuma akibaza uko abanyarwanda bari babayeho mbere y’umwaduko w’abakoloni, bahurije hamwe.

Abaturanyi bahana inka n’abageni ati"Umuturanyi k’uwundi ntawugira icyo aburana mugenzi we agifite, nta mwana ushobora kwicwa n’umwuma umuturanyi atunze inka.buri umwe icyo yabaga akungahayeho undi ntiyagira umukeno oya rwose ibyo ni bimwe mu byanteye kwandika’ Ngire nte’ mbaza Imana nka nyiri biremwa.

Yakomeje ashimangira ko abakoloni aribo baremye amacakubiri mu banyarwanda ibyari ibyiciro bigahinduka amoko ati’ Umuturanyi akica mugenzi we amuziza ko ari umututsi nyamara ntacyo yamuburanye nta nicyo yamwimye asanga undi yenze ntamuheze.

Uyu muhanzi yavuze ko kandi iyi ndirimbo yakomojwe mu mabyiruka ye yibutse kera ubwo yaragiranaga na Nyirasenge akajya amubwira ati’ Hano kera nta mututsi wahabaga, nta muhutu wahabaga ndetse nta n’umutwa wahabaga ukabona ko ari ishyano ryagwiriye igihugu n’abakuru batabasha gusobanukirwa.

Yavuze ko kandi we na Kayirebwa bafatanyije iyi ndirimbo icyo basaba urubyiruko ari ukubaka urukundo nk’uko rwahoze nk’uko rwahoze mu mateka y’abanyarwanda rukarangamira iterambere aho kwita kubidafite umumaro. yashimangiye ko aho u Rwanda rugeze ubu mu iterambere rubikesha amahoro arambye, akomeza asaba Imana ko itazongera gutererana abanyarwanda.