Print

#Kwibuka28: Perezida Kagame yashimiye Inkotanyi ko zitihoreye

Yanditwe na: Rebecca UFITAMAHORO 7 April 2022 Yasuwe: 1198

Umukuru w’Igihugu yabivugiye mu ijambo ritangiza icyumweru cyo kunamira abazize Jenoside yakorewe Abatutsi n’iminsi 100 yo kwibuka ku nshuro ya 28 ,kuri uyu wa 7 Mata 2022.

Ashingiye ku buhamya bwatanzwe na Sibomana Jean Nepomuscene bw’ukuntu Abatutsi bahigwaga amanywa n’ijoro muri Gatsibo ,Perezida Kagame yagize ati”Ngaho nimutekereze,twebwe twari dufite intwaro ,iyo twiyemeza gushakisha abo bicaga abantu bacu nta kuvungura maze natwe tukabica.Mbere ya byose ,twari kuba turi mu kuri ariko ntabwo twabikoze ,twarabaretse.Bamwe muri bo baracyariho,iwabo mu ngo ,mu midugudu ,abandi bari muri Leta,bari gukora ubucuruzi”.

Umukuru w’Igihugu yavuze ko ariko ibi byose hari ibihugu bikomeye bibyirengagiza bigahishinja Leta y’u Rwanda amakosa arimo kutubahiriza uburenganzira bw’ikiremwamuntu .Yagize ati”Reka mbabwire ,turi igihugu gito ariko turi kinini mu butabera”.Bimwe muri byo bihugu binini kandi bikomeye byo ni bito mu butabera”.

Yasobanuye ko ibi bihugu “bito mu butabera nta maso bifite yo gutunga kubera ko byagize uruhare mu mateka yatumye abantu barenga miliyoni imwe Babura ubuzima Ati”Nta masomo bifite yo kwigisha kubera ko byagize uruhare muri aya mateka yatumye abantu bacu barenga miliyoni Babura ubuzima.ni abo babiteye, abanyarwanda bishe bagenzi babo ariko amateka y’ibyo akomoka aho twese tuzi,”.

Perezida Kagame yavuze ko ibi bihugu byavugaga ko Abanyarwanda barimo kwicana aho kwemera ko Abatutsi barimo kwicwa,gusa ngo si ukuri kuko iyo biba kuba ariko bimeze ,Inkotanyi zari kuba zihorera,Ati”Kuri bo twese turi bamwe ,ntabwo turi bamwe ni yo mpamvu tutigeze twica indi miliyoni kuri miliyoni y’abishwe n’abanyabyaha. Bamwe muri bo baracyarinzwe n’ibi bihugu biba bishaka gutanga amasomo ku butabera”.

Yakomeje yibaza uburyo u Rwanda rwakuye mu Itegekonshinga igihano cy’urupfu cyagombaga no gukatirwa bamwe mu bakoze Jenoside,rwanengwa n’ibi bihugu kandi bikigifite mu mategeko .Ati”Ibaze ku bantu bashidikanya ku butabera bwacu.Kandi dufite u Rwanda mu Itegekonshinga ryacu,mu mategeko yacu ,kuba rwarakuye igihano cy’urupfu.Bimwe muri ibi bihugu bikomeye biracyanyonga abantu cyangwa bikabakubitisha umuriro w’amashayarazi”.

Umukuru w’Igihugu yavuze ko u Rwanda ruzakomeza kwiyubaka ,kandi ko nta muntu cyangwa igihugu ruzemera ko birushyiraho igitutu.