Print

Abahanzi 10 bihurije hamwe nk’itsinda ’Igihango’ bakora indirimbo ihamya igihango Abanyarwanda bafitanye n’Igihugu

Yanditwe na: ISHIMWE JANE 8 April 2022 Yasuwe: 1065

Indirimbo ‘Igihango’ yanditswe na Ntazinda Marcel, igaragaramo abahanzi bafite amazina akomeye mu muziki w’u Rwanda nka Mukankuranga Jeanne uzwi nka Mariya Yohana, Munyanshoza Dieudonné uzwi nka Mibirizi na Eric Nzaramba wamenyekanye nka Senderi.

Irimo kandi Rwamihare Jean de Dieu uzwi nka Bonhomme, Ndayishimiye Ernest, Hon. Françoise Uwumukiza, Muyango Jean Marie, Aline Gahongayire, Rukundo Eric na Nyiranyamibwa Suzanne.

Muri iyi ndirimbo aba bahanzi bagaruka ku ngingo zitandukanye z’igihango Abanyarwanda bafitanye n’Igihugu harimo kwirinda ko ibyabaye byazongera ukundi.

Ikindi kigarukwaho muri iyi ndirimbo nk’igihango, ni uko kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bizahoraho iteka ryose kugira ngo ibyabaye bitazibagirana.