Print

Perezida Kagame ari Nayirobi mu muhango wo kwakira DRC muri EAC[AMAFOTO]

Yanditwe na: Rebecca UFITAMAHORO 8 April 2022 Yasuwe: 1431

Mu Gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 8 Mata 2022 nibwo Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda yakiriwe ku kibuga cy’indege cyitiriwe Jomo Kenyatta i Nairobi.

Perezida Kagame yageze muri uyu murwa mukuru wa Kenya hasanga bangenzi be barimo Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda nawe wahageze mu gitondoo cyo kuru uyu munsi na Perezida Félix Tshisekedi wa Congo Kinshasa wahageze ku mugoroba w’ejo ku wa Kane tariki ya 8 Mata.

Uyu muhango w’isinywa ry’aya masezerano urayoborwa na Perezida Huru Kenyatta wa Kenya kuri ubu uyoboye Umuryango wa Africa y’Iburasirazuba(East Africa Community).

Aya masezerano agiye gusinywa nyuma y’aho ku wa 29 Werurwe 2022, Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo yemerewe kuba umunyamuryango w’Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba, kikaba kibaye igihugu cya 7 cyinjiye muri uyu muryango.

Ni icyemezo cyatangajwe mu Nama Idasanzwe ya 19 y’Abakuru b’Ibihugu na Guverinoma yayobowe na Perezida wa Kenya Uhuru Kenyatta.