Aba bahanzi basa nkaho bakizamuka ariko bakaba bamaze kunyura imitima ya benshi bifashishije Konti yabo ya Youtube bifashe amashusho bagenera ubutumwa abanyarwanda bose bavuga ko buri munyarwanda afite inshingano zo gusigasira ibyagezweho no guharanira ko ibyabaye bitazongera kubaho ukundi.
Juda Muziki mu kiganiro bagiranye n’Inyarwanda bagize bati" Tuributsa abatuye mu mahanga ko ubu u Rwanda ari igihugu cyuzuye icyizere n’icyerekezo kubw’imiyoborere myiza n’ubumwe buranga Abanyarwanda.
Barongera bati" Ubu nitwe bo kurinda ibyagezweho kugirango Genocide iazongera kubaho ukundi.Never Again, niyo mpamvu twifatanyije n’abanyarwanda muri rusange muri ibi bihe byo kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994 dutambutsa ubu butumwa.
Aba bahanzi bakomeje bavuga ko nk’abahanzi bazi neza agaciro k’Igihugu gifite amahoro kuko bibafasha mu iterambere ryabo rya buri munsi, basoza bashimira Leta y’ubumwe igejeje igihugu aho kigeze ubu.