Print

Amatora :Uko byifashe mu Bufaransa ku munsi wanyuma wo kwiyamamaza

Yanditwe na: Rebecca UFITAMAHORO 8 April 2022 Yasuwe: 3173

Ni amatora agiye kuba hari uguhangana gukomeye hagati ya Emmanuel Macron usanzwe ari Perezida na Marine Le Pen.

RFI yatangaje ko abakandida 12 biyamamariza kuyobora u Bufaransa, bafite akazi gakomeye kugeza ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu ari na wo munsi wa nyuma wo kwiyamamaza.

Icya mbere ni ukumvisha abaturage benshi impamvu bakwiriye kwitabira amatora ku bwinshi kuko hari impungenge ko ubwitabire buzaba buke cyane ugereranyije n’indi myaka 20 ishize. Ikindi ni ugushitura imitima ya benshi mu bazatora batarafata umwanzuro ku mukandida bazashyigikira kuko mu biyamamaza bose ntawe urabemeza.

Amatora ya Perezida mu Bufaransa yabaye nk’ayatwikiriwe cyane n’intambara y’u Burusiya muri Ukraine, bikaba byaranagize ingaruka ku buzima busanzwe bw’Abafaransa cyane cyane gutumbagira kw’ibiciro by’ibiribwa n’ibikomoka kuri peteroli.

Ni ubuzima bubi buje bwiyongera ku bundi bamazemo imyaka isaga ibiri y’icyorezo cya Covid-19.

Macron niwe mukandida uza imbere mu bahabwa amahirwe aho ikusanyabitekerezo rigaragaza ko azabona nibura 27% mu cyiciro cya mbere. Kuko nta mukandida uzaba wagize 50%, bizasaba ko habaho icyiciro cya kabiri cy’amatora aho hagaragazwa ko Macron azahangana na Marine Le Pen, ariko Macorn akazamutsinda.

Macron wiyamamaje atinze, yagaragaje ko mu byo azashyira imbere natorwa harimo guhuza amafaranga atangwa kuri pansiyo, akajya ajyana n’ihindagurika ry’ibiciro ku masoko kugira ngo abayahabwa babashe kubaho neza.

Bamwe mu b’imbere kwa Macron bagaragaje ko batifuza ko Le Pen afata ubutegetsi kuko u Bufaransa bwajya mu ntambara n’ibindi bihugu kandi ubukungu bwabwo bugasubira inyuma.

Mu bindi Macron yiyemeje gushyiramo ingufu natorwa, harimo kugabanya imisoro no gusubiza mu kazi abakavuyemo kubera Covid-19.

Marine Le Pen utavuga rumwe na Politiki iriho mu Bufaransa, we yagaragaje kenshi ko natorwa azahindura byinshi mu bisanzwe biriho mu gihugu nk’ibijyanye n’abimukira bagomba kugabanywa, ububanyi n’amahanga n’ibindi.

Intego ze ni uguhamagarira abantu bafite imirimo kwitabira kumutora.

Umwanya wa gatatu uriho Jean-Luc Mélenchon ku majwi 16 % wizeye ko imigabo n’imigambi ye abaturage bayumva.

Valérie Pécresse na Eric Zemmour nabo baza ku myanya ikurikira n’amajwi 9 % ukurikije ikusanyabitekerezo riheruka, bafite akazi ko kumvisha benshi mu Bafaransa impamvu bagomba kubatora.

Abandi bari kwiyamamaza mu Bufaransa harimo Nicolas Dupont-Aignan, Yannick Jadot; Fabien Russel, Anne Hidalgo, Jean Lassalle, Nathalie Arthaud na Philippe Poutou.

Sorce:Daily Express