Print

Ifoto y’umunsi: Perezida Kagame yahuye na Perezida Museveni

Yanditwe na: Ubwanditsi 8 April 2022 Yasuwe: 3954

Ku munsi wejo nibwo Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Kenya yatangaje ko uyu muhago ubera "mu Ngoro y’Umukuru w’Igihugu i Nairobi uyu munsi kuwa 8 Mata 2022.

Ku wa 29 Werurwe 2022 ni bwo byemejwe ko ibihugu bya EAC byiyongereyeho RDC nk’umunyamuryango wa karindwi, igihugu gituwe n’abaturage miliyoni 95.

Uretse ayo masezerano, ni amahirwe ku bakuru bibihugu by’u Rwanda na Uganda bongera kubonana imbona nkubone nyuma y’igihe ibigu byombi byari bimaze hari byo bitumvikana byatumye bihagarika ubuhahirane hagati yabyo.

Ku mbuga nkoranya mbaga haragaragara amafoto ya bakuru b’ibihugu byombyi bicaranye bivuze ko ya Perezida Kagame w’ Urwanda na Museveni wa Uganda bamaze kugera i Nairobi muri Kenya .

Kongera kubona kw’aba bategetsi bombi bicaranye, bivuze kinini ku mubano w’ibihugu byombi umaze agahe gato utangiye gusubizwa ku murongo.

Byatumye abatanze ibitekerezo kuri iyo foto batangira kwishyiramo ko ishobora kuba yatanga ikizere cy’uko impande zombi zishobora gukuraho neza ibyatumaga ubuhahirane budakomeza nk’uko byahoze mbere.

Biteganijwe ko kandi kuri uyu wa Gatanu ba minisitiri b’ububanyi n’amahanga, ubuhinzi, uburobyi n’ubworozi na bo bazasinya amasezerano na Kenya, ajyanye n’ubufatanye mu nzego zirimo ubuhinzi hagati ya RDC na Kenya.

Ubusanzwe umuryango wa EAC ugizwe n’ibihugu 6 aribyo Kenya , Tanzania, Uganda u Rwanda, u Burundi na Sudani y’Epfo. Na DRC igiye kuba umunyamuryango wa 7.