Print

Goma: Batandatu bahitanwe n’igisasu cyatewe mu Kabari ko mukigo cya Gisilikare

Yanditwe na: Rebecca UFITAMAHORO 8 April 2022 Yasuwe: 2754

Ku mugoroba wo ku munsi w’ejo ku wa Kane tariki ya 7 Mata 2022, abantu 6 bitabye Imana abandi 3 barahakomerekera mu gisasu cyaturikirijwe mu kabari ko mu Kigo cya Gisirikare cya Katindo mu gace ka Goma muri Kivu y’Amajyaruguru.

Mu bitabye Imana , harimo abasirikare bakuru babiri b’ingabo za DR Congo n’abagore batatu n’umwana umwe.

Guverineri w’Intara Lieutenant-Général Constant Ndima yatangaje ko uretse abapfuye hari n’abagera ku 10 bakomeretse.

Abateye iyi gerenade ntibahise bamenyekana nk’uko Radio Okapi yabitangaje.
Amakuru yatanzwe n’abo mu nzego z’umutekano avuga ko mu bapfuye harimo umusirikare ufite ipeti rya Lieutenant-Colonel n’ufite irya Capitaine mu Ngabo za Repubulika ya Demokarasi ya Congo, FARDC, nyiri akabari, abagore batatu n’umwana umwe.

Abayobozi ku rwego rw’Intara n’imijyi bahise bagera ahabereye iki kibazo kugira ngo hakorwe iperereza ku byabaye.

Guverineri Constant Ndima yibukije ko Intara ya Kivu y’Amajyaruguru ihanganye n’ibikorwa by’iterabwoba birangajwe imbere n’abarwanyi ba ADF. Yasabye abaturage kudahungabanywa n’ibyabaye.

Iyi Ntara iri mu bice bya Repubulika ya Demokarasi ya Congo byibasiwe n’imitwe y’iterabwoba kuva mu myaka igera kuri 25. Hamwe na Ituri zihana imbibi ziri mu bihe bidasanzwe kuva muri Gicurasi umwaka ushize aho abayobozi b’abasivile basimbujwe aba gisirikare ariko kugeza ubu nta musaruro biratanga uganisha ku mahoro

Sorce:africanews.com