Print

#Kwibuka28: Igikomangoma cyo mu Bwongereza Charles yunamiye abazize Jenocide yakorewe Abatutsi mu 1994

Yanditwe na: ISHIMWE JANE 9 April 2022 Yasuwe: 1585

Ni igikorwa Igikomangoma Charles yakoze ku wa 7 Mata 2021, ubwo hatangizwaga igikorwa cyo kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ubutumwa bwanyujijwe ku rukuta rwa Twitter rw’Igikomangoma Charles kuri uwo munsi bugira buti “Kwibuka ku nshuro ya 28 ni ukuzirikana no gusubiza amaso inyuma ku nzirakarengane za Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu Rwanda. Igikomangoma cya Wales yateye igiti mu rwego rwo kuzirikana abishwe.”

Muri iki gikorwa Igikomangona Charles yari aherekejwe n’abarimo Eric Murangwa Eugène wari umukinnyi w’umupira w’amaguru mu Rwanda mbere ya Jenoside.

Mu mpera za 2017, uyu mugabo wanakiniye Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’, yahawe umudali w’ishimwe ‘Member of the British Empire’, n’Umwamikazi w’u Bwongereza Elisabeth II, kubera ibikorwa by’indashyikirwa yagaragaje yaba mu Bwongereza no mu Rwanda birimo kumenyekanisha Jenoside yakorewe Abatutsi ku batayizi ndetse no gufasha bamwe mu bayirokotse.

Igikomangoma Charles ni umwe mu bashyitsi bakuru bategerejwe mu Nama y’Abayobozi Bakuru b’Ibihugu na za Guverinoma zo mu Muryango w’Ibihugu bikoresha Icyongereza, CHOGM, izabera mu Rwanda. Azaba ahagarariye Umwamikazi w’u Bwongereza, Elizabeth II.