Print

#Kwibuka28: Minisiteri ya Siporo yashyizeho amabwiriza agenga ibikorwa by’imikino mu cyumweru cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

Yanditwe na: ISHIMWE JANE 9 April 2022 Yasuwe: 1557

MINISPORTS yamaze gushyiraho amabwiriza yihariye agomba gukurikizwa muri iki cyumweru cy’icyunamo hagati y’itariki 7 na 13 Mata 2022.

Mu itangazo basohoye, hari aho bagize bati “amarushanwa mu byiciro bitandukanye abaye asubitswe ku matariki yavuzwe haruguru. ”

Ariko bavuga ko amakipe afite amarushanwa mpuzamahanga muri aya matariki, yemerewe kuyitabira amaze kubisabira uburenganzira.

Bati “Amakipe cyangwa abakinnyi bafite imikino mpuzamahanga hagati y’amatariki yavuzwe haruguru bemerewe kuyitabira babanje kubisaba bakanabyemererwa na Minisiteri ya siporo.”

Ikindi bavuze ni uko siporo y’umuntu ku giti cye yemewe gukorwa, inzu zikorerwamo imyitozo ngororamubiri cyangwa yongera ingufu (Gym) zemerewe gukora ariko zakira umuntu uje gukora imyitozo ari wenyine.

Bavuze ko kandi mu gihe cy’iminsi 100 yo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, ibikorwa bya Siporo bibujijwe gukorerwa gusa aho imihango yo Kwibuka irimo kubera.