Print

Hagenimana Fabien wakunzwe ubwo yaririmbanaga na The Ben yitabye Imana

Yanditwe na: Rebecca UFITAMAHORO 11 April 2022 Yasuwe: 2366

Inkuru y’urupfu rw’uyu mugabo Umuryango yayihamirijwe n’umubyeyi we Nyabyenda Regine wavuze ko Hagenimana yitabye Imana ku wa 10 Mata 2022.

Ati “Fabien yitahiye, yitabye Imana ku gicamunsi cyo ku wa 10 Mata 2022 aguye mu bitaro bya Kibagabaga aho yari amaze iminsi arwariye.”

Uyu mubyeyi yavuze ko Hagenimana yari amaze iminsi arwaye, icyakora igihe kinini cy’uburwayi bwe yarabanje kukimara mu rugo.

Ati “Yafashwe n’uburwayi tubanza kumushakira imiti yanyweraga mu rugo, yamaze hafi nk’ukwezi ayinywa, icyakora mu cyumweru gishize tubona birarushaho kuba bibi duhitamo kumujyana kwa muganga aho yari amaze icyumweru mbere y’uko yitaba Imana.”

Hagenimana yamenyekanye cyane mu biganiro yagiye akoreshwa n’abanyamakuru akagaragaza ubuhanga bwe muri muzika ariko akazitirwa n’amikoro.

Mu biganiro bitandukanye yakunze guhamya ko ari umufana wa The Ben ndetse yifuzaga ko bazahura nibura inshuro imwe.

Ibi byatumye mu Ukuboza 2019 abantu bakora ibishoboka byose bajyana Hagenimana ku kibuga cy’indege kwakira The Ben wari ukubutse muri Amerika agiye gukorera igitaramo cya East African Party mu Rwanda.

The Ben akimara kumva urukundo uyu mugabo amukunda yiyemeje kumufasha bagakorana indirimbo ndetse mu rwego rwo kumurika impano ye, banayiririmbye mu gitaramo cya East African Party cyabereye muri Kigali Arena ku wa 1 Mutarama 2020.