Print

Kwinjira kwa Jamaica mu bahatanira kuyobora Commonwealth bivuze iki ku myiteguro yayo mu Rwanda

Yanditwe na: Joseph Iradukunda 11 April 2022 Yasuwe: 1330

Amatora azasiga yemeje uzayobora uyu mu ryango muri manda itaha,azabera mu nama ihuza ibihugu 54 binyamuryango iteganijwe hano ikigali mu kwezi kwa 6 uyu mwaka.

The EastAfrican yanditse ko kwiyamamaza kwa Jamaica ari gushyira umuzigo no guha ikizamini abategetsi b’u Rwanda bagomba gutekereza uburyo bazayobora amatora ahanganishije ibihanganjye bikanjyana no gutegura gutegura neza uyu munsi imirimo y’inama.

Mu ntangiriro z’uku kwezi nibwo Jamaica yatangaje ko minisiri wayo w’ububanyi n’amahanga Kamina Johnson Smith azahagararira igihugu ke ku mwanya w’ ubunyamabanga bwa Commonwealth.

Kuri ubu ki cyemezo cya Jamaica cyo kwiyamamariza kuyobora umuryango Commonwealth cyatangiye kutavugwa ho rumwe n’ibihugu byo muri karaibe byari bisanzwe bishyigikiye bikomeye Patricia Scotland usanzwe ayobora uyu muryango ndetse wanahabwaga amahirwe yo kuzongezwa manda.

Mme Scotland yari yatsindiye iyi manda ashyigikiwe n’ibihugu by’afurika na caraibe byamutoye ijana ku rindi.

Igisa n’urujijo n’uko intsinzi ya Scotland muri 2015 igihugu Grande-Bretagne kitayigizemo uruhare na ruto nyamara aricyo yakuriyemo.

Kugeza ubu ibihugu bikomeye bigize uyu muryango aribyo Ubwongereza, Kanada, Nouvelle-Zélande na Ositaraliya nti biremeza ku mugaragaro umukandida uwo ari we wese.
Icyakora amakuru avugwa n’uko bishoboka ko bashyigikiye icyifuzo cya Jamaica kuko Johnson Smith akunzwe cyane mu gihugu ndetse no mu mahanga.

U Rwanda rumaze igihe rwitegura kwakira abategetsi bakomeye b’ibihugu bihuriye mu muryango wa Commonwealth.

Mu bihe bitandukanye Ubunyamabanga bw’Umuryango, bwagiye butangaza ko iyi nama isubitswe kubera icyorezo cya COVID 19 cyari kimeze nabi mu bihugu binyamuryango.

Mu minsi ishize, nibwo Perezida Paul Kagame n’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Ibihugu bikoresha Icyongereza (Commonwealth), Patricia Scotland, bemeje ko inama y’abakuru b’ibihugu na guverinoma bigize uyu muryango izwi nka CHOGM, izabera i Kigali mu cyumweru cyo ku wa 20 Kamena 2022.

Iyi nama ubundi iba buri myaka ibiri, ariko kubera gusubikwa, iheruka kubera i London mu 2018.