Print

#Kwibuka28:Ngabonziza Augustin yavuze ibyo yibukira k’umuhanzi Sebanane Andre wahoze ari inshuti ye

Yanditwe na: ISHIMWE JANE 11 April 2022 Yasuwe: 1028

Sebanani Andre yari umunyamakuru akabifatanya n’ubuhanzi ndetse yarafite igikundiro cyane n’ubu agikundwa na benshi n’ubwo atakiriho, yamenyekanye mu ndirimbo nyinshi zitandukanye n’ubu zingicurangwa nka’ Urabaruta,Zuba ryange, Urwo ngukunda ni cyimeza,Nkumbuye umwana twareranwe n’izzindi nyinshi harimo iyitwa ’Susuruka yaririmbanye n’umufasha we.

Sebanani Andre yavutse mu 1952 aza kwicwa muri Jenocide yakorewe Abatutsi mu 1994 yavukaga mu cyahoze aro Komini Kigoma Perefegitura ya Gitarama, ubu ni mu Karere ka Nyanza mu Ntara y’Amajyepfo.

Ngabonziza Alex muri ibi bihe byo Kwibuka yatangaje ibyo yibukira kuwahoze ari inshuti ye Sebanani Andre bari bahuriye no mu mwuga w’ubuhanzi avuga ko bwa mbere bahura bahuye mu 1979 ubushuti bwabo buhera ubwo.

Ngabonziza yagize ati" Sebanani yari afite indangagaciro z’umunyarwanda muzima, mu bijyanye no kurwanya amacakubiri ubyumvira mu ndirimbo ze kwakundi yaririmbaga ati’ Karimi ka Shyari’ bihita bikumvisha neza uwo yari we". yakomeje agira ati" Ikinamico ze zitanga isomo mu buzima kuko yakinaga ubuzima bw’abantu bwo hanze aha bwacu, yari umukinnyi mwiza cyane wandikaga neza ikintu namwibukiragaho cyane yaradusetsaga".

Ngabonziza yakomeje kuvuga ibigwi bya Sebanani ndetse avuga ko abahanzi muri ibi bihe byo kwibuka bakwiye kujya bamufatiraho urugero kuko yari’ Umunyamahoro, akunda gusetsa abantu kandi agira urukundo.