Print

Uburusiya bwaburiye ibindi bihugu 2 kutajya muri NATO

Yanditwe na: Rebecca UFITAMAHORO 12 April 2022 Yasuwe: 3503

Ibi byatangajwe n’Umuvugizi w’ibiro bya Perezida w’Uburusiya (Kremlin) Dmitry Peskov yabwiye abanyamakuru ko uwo "muryango ukiri igikoresho kigamije guhangana".

Bibaye mu gihe abategetsi ba gisirikare bo muri Amerika bavuze ko igitero cy’Uburusiya kuri Ukraine cyabaye "ikosa rikomeye mu rwego rw’igenamigambi", ibi bikaba bishobora gutuma OTAN yagurwa (kwaguka).

Abategetsi bo muri Amerika biteze ko ibi bihugu bituranyi byo mu Burayi bw’amajyaruguru bisaba kwinjira muri uyu muryango, bikaba bishobora kubisaba bitarenze mu kwezi kwa gatandatu uyu mwaka.

Byibazwa ko Amerika ishyigikiye iyo gahunda, yatuma uyu muryango waguka ukagira ibihugu binyamuryango 32. Mu cyumweru gishize, ibiro by’ububanyi n’amahanga by’Amerika byavuze ko habayeho ibiganiro hagati y’abategetsi ba OTAN na ba minisitiri b’ububanyi n’amahanga b’ibyo bihugu mu murwa mukuru Helsinki wa Finland no mu murwa mukuru Stockholm wa Sweden.

Mbere yuko bugaba igitero kuri Ukraine, Uburusiya bwari bwasabye ko uwo muryango wemera guhagarika kwaguka kwawo uko ari ko kose ko mu gihe kiri imbere, ariko intambara yatumye izindi ngabo za OTAN zigabwa mu gice cy’uburasirazuba bw’Uburayi, ndetse habaho no kwiyongera kw’abaturage bashyigikiye ko Finland na Sweden biba ibinyamuryango.

Kwinjira kwa Sweden na Finland muri NATO bivuga iki?

Muri iki cyumweru, abadepite bo muri Finland biteze kwakira raporo ku mutekano yakozwe n’abakuriye ubutasi bw’iki gihugu. Ndetse Minisitiri w’intebe wa Finland Sanna Marin yavuze ko yiteze ko guverinoma ye "izasoza kujya impaka mbere yo hagati mu iki [impeshyi]" ku kuba iki gihugu cyasaba kujya muri OTAN.

Finland isangiye n’Uburusiya umupaka wa kilometero 1,340, kandi yahangayikishijwe no guterwa kwa Ukraine.

N’ishyaka riri ku butegetsi muri Sweden rya Social Democratic Party, ubusanzwe ryagiye rirangwa no kurwanya kujya muri OTAN, ryavuze ko ririmo kongera kubitekerezaho kubera igitero cy’Uburusiya ku muturanyi w’iki gihugu. Umunyamabanga w’iri shyaka Tobias Baudin yabwiye ibitangazamakuru byo muri Sweden ko kongera gusuzuma ibijyanye no kujya muri OTAN bikwiye kuba byarangiye mu mezi macyeya ari imbere.

Mu itangazo iri shyaka ryasohoye ku wa mbere, rigira riti: "Igihe Uburusiya bwateraga Ukraine, ishingiro ry’aho Sweden ihagaze ku mutekano ryarahindutse".

Ariko Uburusiya bwasobanuye ko budashaka ukwaguka uko ari ko kose k’uyu muryango. Bwana Peskov yaburiye ko OTAN "si bwa bwoko bw’umuryango utuma habaho amahoro n’ituze, kandi kwaguka kundi kwawo ntikuzazana umutekano w’inyongera ku mugabane w’Uburayi".

Mu cyumweru gishize, Bwana Peskov yavuze ko Uburusiya buzagomba "gushyira ibintu ku munzani bundi bushya" bufata ingamba zabwo bwite, mu gihe Sweden na Finland byaba byinjiye muri OTAN.

No mu kwezi kwa kabiri, umuvugizi wa minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’Uburusiya Maria Zakharova yaburiye ko hazabaho "ingaruka za gisirikare na politiki", mu gihe ibyo bihugu byaba bibaye ibinyamuryango bya OTAN.

OTAN yashinzwe mu mwaka wa 1949 mu rwego rwo guhangana n’inkeke yo kwaguka kw’icyari Ubumwe bw’Abasoviyeti, nubwo kuva aho urukuta rwa Berlin rusenyewe mu 1989 ibihugu bimwe byahoze muri ubwo Bumwe bw’amatwara ya gikomunisiti byo mu Burayi bw’uburasirazuba, byinjiye muri uyu muryango.

Ibihugu binyamuryango byemera gutabarana hagati yabyo mu gihe haba habayeho igitero cya gisirikare ku gihugu kiri muri OTAN.

Nubwo hari uko gushyirwaho ibikangisho, Sweden na Finland byakomeje gahunda y’ubusabe bwo kujya muri OTAN ndetse byongera ingengo y’imari bikoresha mu gisirikare.

Ku wa mbere, abategetsi ba gisirikare muri Finland batangaje gahunda nshya yo gutanga miliyoni 14 z’ama-euro (miliyari 15 mu mafaranga y’u Rwanda) yo kugurira igisirikare cy’iki gihugu indege nto z’intambara zigenda nta mupilote uzirimo, izi zizwi nka ’drones’.

No mu kwezi gushize kwa gatatu, abategetsi bo muri Sweden bavuze ko bazongera amafaranga akoreshwa mu rwego rwa gisirikare, bakayongeraho miliyari eshatu z’ama-krona akoreshwa muri icyo gihugu (angana na miliyari 328 mu mafaranga y’u Rwanda), muri uyu mwaka wa 2022.

Sorce:BBC