Print

Perezida Kagame yibukije abanye congo ko Ibibazo n’ibisubizo by’Afurika bizwi, hasigaye kubyitaho dufatanije

Yanditwe na: Joseph Iradukunda 12 April 2022 Yasuwe: 692

Ku munsi wambere muri itatu umukuru w’u Rwanda agomba kumara muri Congo yagejeje ijambo ku bagize inteko ishingamategeko muri iki gihugu.

Mu ijambo rye Perezida Kagame yavuze ko ibibazo by’ Afurika n’ibisubizo byabyo bizwi neza, ahubwo hakibura gushyira hamwe ngo tuve mu magambo dushyire mu bikorwa kandi mu gihe kihuse nk’abumva ko batakaje icyo igihe nyine.

Mu butumwa bwe kandi yavuze ko nka guverinoma z’ afurika zigomba guharanira gukora neza ibyo zishinzwe,ariko ku nyungu z’abaturage.

Yagize ati“ Nti twakishimira guhora tuvuga ibyiza tuzakora imyaka igahita indi ikaza,maze nyuma y’igihe twasubiza amaso inyuma ugasanga ntacyo twagezeho byarashiriye mu biganiro gusa.”

Kagame yakomeje avuga ko Afurica kuva yabaho ihoza mu kanwa kayo ukwishira ukizana.ariko dukeneye gutera intambwe kandi vuba muribyo tuvuga, twifashishije ubumenyi bwagutse bushingiwe igiti n’ubukungu umugabane wacu ufite.nta mpamvu yo guhora nk’aho turi ubu.

Akomoza ku makimbirane ahora ku mugabane w’afurika, Perezida Kagame yavuze ko afurika imaze ibinyejana byinshi mu mwiryane kandi bidafite igisobanuro cyane ko hari byinshi byiza byo gukora. Icyi nicyo gihe kiza cyo gukora ibizima gusa.

Rero nk’ibihugu byacu bifite umugambi wo gukomeza ubumwe mu gukorera hamwe bigamije iterambere n’inyungu, tugomba kwita byimbitse ku rubyiruko rwacu kuko arirwo ruzatuma tubigeraho.

Perezida Kagame yagize ati “by’umwihariko,gushyira hamwe kwacu kugomba gushingira ku kuremera amahirwe y’imirimo urubyiruko rwa’afurika kuko arirwo mutungo kamere dufite, ibi bizatuma imbaraga n’impano zabo bitubyarira umusaruro ufatika kandi mwiza.”

Kagame yabwiye inteko ishinga amategeko imitwe yombi muri Congo ko u Rwanda ruri mu gihe cyo kwibuka ku ncuro ya 28 Genocide yakorewe abatutsi mu 1994.
Nk’Abanyarwanda ,n’igihe twibuka ariko tuniyemeza gushyigikira no gukomeza ubumwe bwacu.

Abanyarwanda ,turashaka kwerekana ko isomo rikomeye twakuye mu mateka mabi twagize tutaritaye, ahubwo byatumye tuba abantu beza kurushaho, bashoboye kubaka igihugu nk’ u Rwanda rutubereye, rugira uruhare mu buzima bwiza n’iterambere ry’umugabane wacu wa Afurika.

Biteganijwe ko ku munsi wa 2 w’uruzinduko rwa Perezida Kagame muri Congo Perezida Kagame biteganyijwe ko agirana ibiganiro byihariye na mugenzi we wa Congo Brazzaville, nyuma yaho bakazagirana inama izitabirwa n’amatsinda y’abayobozi ku mpande zombi.

Ku ruhande rw’u Rwanda, itsinda ryaherekeje Perezida Kagame ririmo Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Dr Vincent Biruta; Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr. Uzziel Ndagijimana; Umuyobozi w’Urwego rw’Iterambere, RDB, Clare Akamanzi n’abandi.