Print

#Kwibuka28: Nel Ngabo yageneye ubutumwa urubyiruko

Yanditwe na: ISHIMWE JANE 12 April 2022 Yasuwe: 215

Uyu muhanzi uri mu bahanzi bakunzwe na Benshi mu Rwanda yamenyekanye mu ndirimbo zitandukanye’ Byakoroha, Nzagukunda,Perfect nizindi nyinshi.

Kuri uyu waa kabiri 12 Mata 2022 Nel anagabo yifashishije urukuta rwe rwa Instagram yagaragaje ko yifatanyije n’Abanyarwanda kandi ko nk’urubyiruko yiteguye gutanga umusanzu mu kurwanya abapfobya n’abahakana Jenoside yakorewe Abatutsi anaharanira ko ibyabaye bitazongera kubaho ukundi.

Yagize ati""Ku nshuro ya 28 turibuka Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

Nk’Abanyarwanda cyane cyane nkatwe urubyiruko tugomba guhaaranira ko Jenocide itazongera kubaho ukundi, tukarwanya abapfobya Jenoside n’abahembera amacakubiri.

Dukomeze Kwibuka twiyubaka."

Ubu butumwa uyu muhanzi yabutanze kimwe n’abandi bahanzi bose bakomeje kugaragaza ubufatanye muri ibi bihe byo kwibuka batanga ubutumwa bw’ihumure ndetse n’icyizere cy’ejo hazaza, kandi bakomeje kugaragaza ko bafite inyota yo kumenya Amateka yaranze u Rwanda nkuko tugenda tubabona mu bikorwa bitandukanye nko gusura Urwibutso rwa Kigali ruherereye Gisozi.