Print

Ibyiciro 8 biranga imitegurire ya Jenoside

Yanditwe na: ISHIMWE JANE 12 April 2022 Yasuwe: 847

Jenoside kugirango ibeho igomba kuba ishyigikiwe na Leta cyngwa umutwe w’iterabwoba runaka kandi ufite imbaraga. Leta n’umutwe w’iterabwoba bigira umugambi n’ubushake bisesuye byo kurimbura icyo gice cy’abaturage bayo kandi koko ikabishyira mu bikorwa.

Bategura jenoside, bakabikorera gahunda kandi ikagerwaho. Uwicwa ntazira icyo yakoze, azira gusa ko ari umwe mu bagize igice cy’abo baturage bagomba kurimburwa.

Jenoside igira umurongo mugari igenderaho. Ni wo uhuza abasangiye icyerekezo kimwe cyo gukora Jenoside. Uwo murongo mugari ni wo bita ingengabitekerezo ya Jenoside.

Abahitamo gukora Jenoside, baba bazi abo bagiye gukorera itsembabwoko. Uwahoze ari umushakashatsi mu bijyanye na Jenoside no gukumira ingaruka zayo, muri kaminuza ya George Mason University, Gregory H. Stanton, yashyize imitegurire ya Jenoside mu byiciro umunani.

1.Gushyira abantu mu byiciro no kubaremamo ibice

Mu bihugu bitandukanye habaho imico itandukanye kandi itandukanya abantu. Urugero twavuga amadini, imyemerere, ndetse n’ubwenegihugu. Ariko noneho mu biba imbarutso ya Jenoside habaho gutandukanya abantu bari hamwe, bakaremwamo ibyiciro bibatandukanya bashingiye ku mpamvu zitandukanye ku buryo byoroha kubiba urwango.Urugero hashobora gushingirwa ku myemerere, imiterere y’abantu, amoko n’ibindi.

2.Guhabwa amazina ndetse n’ibimenyetso

Nyuma yo gushyira abantu mu byiciro, bahabwa amazina cyangwa ibindi bimenyetso bituma batandukana n’abandi. Urugero nko kwita abantu "Abayahudi" cyangwa "Abatutsi", cyangwa bagatandukanywa n’amabara cyangwa imyambaro. Iki gikorwa gitiza umurindi kubiba inzangano.

Mu bihugu bitandukanye amategeko yagiye abuza ibi bikorwa ariko ugasanga ahanini ba nyiri kubikora bahindura inyito bagashyiraho andi mazina atandukanye n’ayari asanzwe.

3.Kwambura abantu uburenganzira bw’ubumuntu

Aha ni igihe itsinda rimwe rihakana ubumuntu bw’irindi tsinda. Aba abagize itsinda ryambuwe uburenganzira batangira kugereranywa n’inyamaswa, inyamaswa z’inkazi zangiza buri kimwe, udukoko cyangwa indwara. Kwamburwa ubumuntu biganisha ku kwica kuko nta kindi kiba gisigaye.

Nko mu Rwanda, mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi abateguraga Jenoside bavugaga ‘Inzoka’ cyangwa se ‘Inyenzi’ bashaka kuvuga Abatutsi, nk’abantu babi cyangwa badafite agaciro.

Muri iki cyiciro, urwango rutangira kubibwa mu bantu binyujijwe mu binyamakuru cyangwa amaradiyo, kugira ngo hateshwe agaciro abahohoterwa. Ubu buryo bushobora guhagarikwa hirindwa ayo maradiyo abiba urwango ndetse n’imvugo zisebanya zigahagarikwa.

4.Gutegura gahunda yo gushyira mu bikorwa Jenoside

Jenoside irategurwa. Akenshi iitegurwa n’ubutegetsi by’igihugu runaka cyangwa igategurwa n’imitwe y’iterabwoba.

Imitwe idasanzwe y’ingabo cyangwa imitwe yitwara gisirikari cyangwa abandi bantu bishoboye mu bikorwa bibi by’ubwicanyi barategurwa, bagatozwa kwica abandi.

Muri iki cyiciro abemeye gukora ayo mahano bahabwa ibiganiro byinshi bibahindura intekerezo ku buryo bumva ko ibyo bari gukora aribyo bizima.

5.Kugonganisha ibyiciro bibiri by’abantu [abicwa n’abica] ‘polarization’

Nyuma yo gutandukanya abantu no kubaha amazina atandukanye habaho igikorwa cyo kubahanganisha [kubateranya], akenshi bashingiye ku mvugo cyangwa ya ngengabitekerezo twavuze haruguru.

Ibi bishobora gukorwa binyuze mu kwigishwa ku gice gishaka kwica, kikigishwa ibituma banga urunuka cya gice kindi kigomba kwicwa hakaba hanabaho abumva batindiwe n’igihe nyamukuru cyateguwe cyo gutsembatsemba icyo gice kindi kiswe amazina ndetse kigahabwa akato.

6.Imyiteguro

Abagiye kwicwa bashyirwa ahagaragara, hagatangira gukorwa urutonde hashingiwe ku bwoko bwabo cyangwa idini ryabo. Rimwe abagize icyiciro cyo kwicwa bahatirwa kwambara ibimenyetso bibaranga, hagatangira n’ibikorwa by’urugomo nko kubatwikira, kubagirira nabi n’ibindi.

Nk’uko Stanton abyerekana, mu Rwanda naho ubwicanyi bwatangiye mbere mu myaka itandukanye Abatutsi batangira kwicwa mu duce dutandukanye harimo Kinigi, Bigogwe, Bugesera ndetse no muri Kigali.

7.Gutsemba

Iki cyiciro kirangwa n’ibikorwa byo gushishikariza imitwe y’abicanyi ibikorwa by’ubugome bikorerwa itsinda rigomba kwicwa.

Ubwicanyi nk’uko bigaragara mu mategeko bwitwa "Jenoside" buratangira. Gutsemba gukorerwa bwa bwoko bwiswe inyamanswa, bwambuwe ubumuntu.

8.Guhakana no gupfobya Jenoside

Icyiciro cya munani gikurikira Jenoside ni ukuyihakana ku bayikoze cyangwa abafitanye isano n’abayikoze.

Aha abakoze itsembabwoko bakora ibikorwa byo gushinyagura harimo nko gucukura imva z’ahari imibiri y’abishwe bakayitwika mu rwego rwo gusibanganya ibimenyetso, hanagaragara ibikorwa byo gutera ubwoba abatangabuhamya.

Bahakana ko nta byaha bakoze, kandi akenshi bashinja ibyabaye ku babikorewe. Babangamira iperereza kuri ibyo byaha, iyo bakomejwe kotswa igitutu bajya mu buhungiro.

Hashingiwe kuri Jenoside zabaye mu bihugu bitandukanye ku Isi harimo Jenoside y’Abayahudi ‘The Holocaust’, Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, bigaragara ko ibi byiciro byose byagiye bibaho.