Print

Ngoma: Undi warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi yatemewe inka

Yanditwe na: Rebecca UFITAMAHORO 12 April 2022 Yasuwe: 1449

Mu gitondo cyo ku munsi w’ejo tariki ya 11 Mata 2022,nibwo Murugo rwa Gahikire Frédérique babyutse bagiye gukama basanga ikimasa cyabo cyapfuye, itako ryabaye inyama, n’ikiraro cyuzuye amaraso.

Ubuyubozi bw’inzego z’ibanaze bwo muri kariya gace, bwatangaje ko kiriya kimasa cyari icy’umuturage witwa Fréderic Gahikire washakanye na Christine Nyirahirwe.

Abagizi ba nabi bataramenyekana basanze kiriya kimasa mu kiraro bagitema akaguru k’iburyo bakuraho inyama ku itako barigendera.

Ahagana 07h 00′ za mu gitondo nibwo byamenyekanye ubwo umwana yari agiye gukama asanga ikimasa bagitemye bagikuraho inyama nkeya ku itako cyapfuye.
Ikindi kivugwa ko ni uko nyiracyo ari umuturage wacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’i Burasirazuba Superintendent of Police ( SP) Hamdun Twizeyimana yavuze ko biriya byabaye ariko Urwego rw’Ubugenzacyaha rwatangiye gushakisha uwaba cyangwa ababa babigizemo uruhare.

Iki gikorwa gikozwe mu gihe Abanyarwanda bibuka ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi 1994.

Urwego rw’ubugenzacyaha ruherutse gusaba Abanyarwanda kwibuka ko ikibahuza ari cyo cy’ingenzi kurusha ibindi byose.

Sorce:Ukwezi