Print

#Kwibuka28: Yvanny Mpano yasohoye indirimbo ivuga ku giti cyatemwe ariko kikongera gushibika

Yanditwe na: ISHIMWE JANE 13 April 2022 Yasuwe: 234

Umuhanzi ukunwe n’abatari bake mu Rwanda Yvanny Mpano yasohoye indirimbo ’Twibuke’ ivuga ku mateka yaranze u Rwanda ubwo Igihugu cyacuraga umuborogo ariko urumuri Rw’ikizere rukaba rwaraje.

Yvanny Mpano yasabye Abanyarwanda ko bakwiye kwibuka ko ari abanyarwanda bibatere 0guharanira iteka guhora biyubaka.

Yagize ati"Hari igiti cyatemwe gishora imizi kirashibuka, hari urumuri rwazimye ariko hasize igihe ruramurika, hari amateka dusangiye ubwo igihugu cyacuraga umuborogo, ariko ihorere Rwanda.

Mu ndirimbo ye yakomeje gusaba Abanyarwanda kwibuka ababanjirije ubutwari bagize nka bantu buri wese akwiye gufatiraho urugero bibafashe kubaka u Rwanda ruzira amacakubiri.