Print

#Kwibuka28: Abatuye Denmark bahuriye mu Nteko Ishinga Amategeko y’iki Gihugu mu gikorwa cyo Kwibuka Jenocide yakorewe Abatutsi 1994

Yanditwe na: ISHIMWE JANE 13 April 2022 Yasuwe: 321

Ni umuhango wabaye kuri uyu wa 11 Mata 2022 witabiriwe n’abayobozi batandukanye barimo abagize Inteko Ishinga Amategeko ya Denmark, abakozi ba Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga y’iki gihugu, Ambasaderi w’u Rwanda muri Denmark, Dr Diane Gashumba.

Wanitabiriwe kandi n’Abanyarwanda bavuye hirya no hino ku Mugabane w’i Burayi ndetse n’inshuti zabo, abahagarariye ibihugu byabo muri Denmark ndetse n’abarimu bo muri kaminuza zitandukanye muri iki gihugu.

Ibiganiro byatanzwe muri uyu muhango byibanze ku mateka na politike mbi byagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi. Mu batanze ibiganiro harimo Umushakashatsi kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, Tom Ndahiro.

Ambasaderi w’u Rwanda muri Denmark, Dr Diane Gashumba yavuze ko abitabiriye iki gikorwa beretswe inzira u Rwanda rurimo yo kwibuka no kwiyubaka nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ati “Babashije gusangiza abandi uburyo igihugu gishobora kuva mu mahano nk’ayo twaciyemo ariko kubera imiyoborere myiza igihugu kikabasha kwiyubaka, igihugu kikabasha gutanga ubutabera nk’uko bikwiye kutihanganira Jenoside ariko na none kikaba igihugu kiganisha ku bwiyunge bw’Abanyarwanda, mu kutavangura no guha uburenganzira buri Munyarwanda.”

Josine Kanamugire uyobora Ibuka muri Suède na we wari witabiriye uyu muhango, yavuze ko kuba uyu muhango wabereye mu Nteko Ishinga Amategeko ya Denmark ari ikimenyetso gikomeye ko amateka yagejeje u Rwanda kuri jenoside yakorewe Abatutsi ari kumvwa kugirango abere isomo n’abandi ntibizongere kubaho ukundi, kandi ni n’uburyo bwo kubona uruvugiro ku barokotse iyi jenoside.

Ati “Kwibuka ku nshuro ya 28 bigakorerwa mu Nteko Ishinga Amategeko ya Denmark ni igikorwa nka Ibuka ya Suède twishimiye kuko biraduha icyizere ko amateka yacu arimo ahabwa agaciro turimo turabona amahuriro yo kuvugiramo, aho twigisha ndetse tugatanga ubuhamya bwacu kugira ngo bubere isomo kugira ngo ibyabaye bitazagira n’ahandi biba.”

Ibi Kanamugire abihuriyeho na Mwiciramitali Daddy de Maximo umwe mu Banyarwanda bitabiriye iki gikorwa bakanagira n’uruhare rukomeye mu kugitegura.

Mwiciramitali yavuze ko kwakirwa mu Nteko Ishinga Amategeko ya Denmark hakabera umuhango wo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, ari iby’agaciro gakomeye.

Ati “Ni umunsi w’amateka kuko ni ubwa mbere mu Nteko Ishinga Amategeko habereye igikorwa nk’iki. Kuri twe nk’Abanyarwanda ijwi ryacu ryageze kure kandi ni ukubera ko twabitojwe n’abayobozi b’igihugu kuva ku Mukuru w’Igihugu.”

Umushakashatsi kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, Tom Ndahiro yagaragaje ko mu Nteko Ishinga Amategeko ari ahantu hakomeye hacurirwa ibitekerezo bishobora kubaka igihugu cyangwa bikagisenya.

Yifashishije amateka y’u Rwanda yavuze ko abari mu Nteko bagize uruhare mu itegurwa rya Jenoside.

Ati “Urebye mu mateka yacu nk’u Rwanda urwango n’ibyateye Jenoside byasaga nk’ibyagiye mu mategeko, urebye umuntu wabaye Perezida mu gihe cya Jenoside, uwayoboye aba-Jenosideri, ni umuntu wari Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko, Théodore Sindikubwabo. “

“Umuntu witwa Gitera Joseph yabaye Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko, bivuze ko abadepite bagize uruhare rukomeye mu gukwirakwiza urwango n’ibitekerezo byatumye Jenoside ibaho.”

Yavuze ko nubwo abari bagize Inteko Ishinga Amategeko mu Rwanda bagize uruhare mu gusenya igihugu, abayigize ubu bari kugira uruhare mu kucyubaka, asaba izindi nteko gushyiraho amategeko akumira urwango.