Print

Ingendo za Perezida Kagame mu bihugu bya Francophonie zivuze iki?

Yanditwe na: Joseph Iradukunda 13 April 2022 Yasuwe: 1395

Perezida Kagame yasoje uruzinduko rwe yagiriraga muri Congo Brazaville yatangiye ku wa Mbere w’iki Cyumweru tariki ya 11 mata 2022.

Rwari rugamije gushimangira umubano mwiza uri hagati y’ibihugu byombi ndetse hasinywa n’amasezerano ashimangira imikoranire.

Perezida Kagame yashimye mugenzi we wamutumiye, avuga ko mu myaka myinshi ishize, hubatswe umusingi ukomeye mu mubano w’ibihugu byombi ndetse n’amasezerano y’ubufatanye ateganyijwe gusinywa, ashimangira umubano mwiza uri hagati y’u Rwanda na Congo.

Umukuru w’Igihugu kandi yumvikanye atanga ubutumwa yageneye abanye Congo mu rurimi rw’Igifaransa, ururimi yifashisha gake gashoboka kuko akunze gukoresha icyongereza.

Imyitwarire nk’iyi yaranze Perezida Kagame mu bihugu by’inshuti n’u Rwanda bikoresha ururimi rw’igifaransa, hari abatangiye kuyisanisha no gukomeza kwigarurira imitima y’ibihugu bikoresha igifaransa (francophonie) iyobowe n’Umunyarwanzakazi Louise Mushikiwabo.

Uyu Muryango uhuriwemo n’ibihugu 88 byinshi muri byo biherereye mu majyepfo y’Isi, kandi bifite abaturage bakiri urubyiruko rugizwe na 70% ruri munsi y’imyaka 25.
Louise Mushikiwabo yatorewe kuba Umunyamabanga mukuru w’Umuryango w’Ibihugu bivuga ururimi rw’Igifaransa (OIF) muri 2018, mu gihe kingana n’imyaka 4.

Mushikiwabo yemejwe nyuma y’ijambo rya Perezida Kagame rimushyigikira nk’umukandida w’u Rwanda na Afurika muri rusange

Kuva yatorerwa izi nshingano mu myaka 4, Louise Mushikiwabo yagize uruhare rusesuye mu kabinisha ibihugu bi nyamuryango.hatewe kandi intambwe ikomeye yazahuye umubano w’u Rwanda n’ubufaransa wari warajemo agatotsi kubera uruhare iki gihugu cyagize muri Genocide yakorewe abatutsi mu 1994.

Kuba Perezida Kagame ari gushimangira umubano n’ibihugu bikoresha igifaransa no kugaragaza inyota mu kwisanisha nabyo, bishobora kongera guha amahirwe Louise Mushikiwabo akongera kuyobora indi manda muri OIF.

U Rwanda rwinjiye mu muryango w’ibihugu bivuga ururimi rw’Igifaransa mu 1970. Iyi OIF ni umuryango mpuzamahanga uteza imbere ibijyanye n’umuco, ubukungu n’imibereho myiza y’abatuye mu bihugu bivuga Igifaransa.

Kuba Mushikiwabo yakongera kuyobora uyu muryang, bizasiga indi sura ikomeye ku Rwanda kuko ruzarushaho kugira ijambo mu ruhando mpuzamahanga cyane ku bihugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa.