Print

#Kwibuka28: Umunyamerika uri mu batangije urubuga rwa Netflix yasuye Urwibutso rwa Kigali

Yanditwe na: ISHIMWE JANE 13 April 2022 Yasuwe: 347

Guhera tariki ya 7 Mata, u Rwanda ndetse n’inshuti z’u Rwanda binjiye mu cyumweru cy’icyunamo n’iminsi 100 yo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994. Abantu batandukanye barimo Abanyarwanda n’Abanyamahanga bakomeje gusura inzibutso zitandukanye bagasobanurirwa amateka yaranze Jenocide yakorewe Abatutsi 1994.

Amakuru yatangajwe binyuze kuri Twitter y’Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali. Ubu butumwa bugira buti “Mu masaha ya mu gitondo yo kuri uyu munsi, Reed Hastings uri mu batangije Netflix yasuye urwibutso mu rwego rwo guha icyubahiro ku nzirakarengane zazize Jenoside yakorewe abatutsi.”

Mu ifoto ya mbere Reed Hastings agaragara ari imbere y’indabyo yunamira abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu gihe iya kabiri aba yashyize ikiganza ku mva ishyinguwemo bamwe mu bazize Jenoside.

Netflix yashinzwe na Reed Hastings na Marc Randolph mu 1997 i California muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ari naho ifite icyicaro. Uyu mugabo afite abana babiri yashakanye na Patricia Quillin. Reed Hastings asanzwe ari impirimbanyi mu burezi na politiki.

Netflix yatangije bivugwa ko umubare w’abayireba ku Isi barenze kimwe cya gatatu cy’abantu bajya kuri Internet bose.

Iyi sosiyete igura filime n’ibindi biganiro na filime bikunzwe bigaca ku rubuga rwayo, uretse ko hari n’amafaranga ishora mu gukora ibyayo.

Netflix irebwa mu bihugu birenga 190 hirya no hino ku Isi, aho ifite abakiliya basaga miliyoni 200. Yabonye abayikoresha bashya bagera kuri miliyoni 16 mu ibi bihe bya Coronavirus ndetse iza no mu bigo bicurizwaho filime byabonye agatubutse mu bihe abantu hafi ya bose ku Isi bari bari muri Guma mu Rugo.