Print

U Rwanda rugiye kwakira abimukira b’u Bwongereza bose batagira ibyangobwa

Yanditwe na: Rebecca UFITAMAHORO 14 April 2022 Yasuwe: 1429

Abo bimukira n’impunzi baturutse mu bihugu bitandukanye birimo n’ibyo hanze ya Afurika nibagera mu gihugu bazabaho nk’abandi banyarwanda. Ntibazashyirirwaho ikigo cyihariye bazabamo nk’uko bimeze ku baturuka muri Libya batuzwa by’agateganyo i Gashora.

Kuri uyu Kane tariki ya 14 Mata 2022, nibwo Amasezerano hagati y’impande zombi arasinywa muri Kigali Kigali Convention Centre. Arashyirwaho umukono na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Vincent Biruta na mugenzi we ushinzwe umutekano mu Bwongereza, Priti Patel, waraye ugeze i Kigali.

U Bwongereza nibwo buzatanga amafaranga y’ibizajya bikenerwa n’abo bimukira n’impunzi. Ntibazaba bemerewe gusubira muri icyo gihugu, amahitamo yabo azaba ari ukuba mu Rwanda nk’impunzi cyangwa abimukira, cyangwa gusubira aho bakomoka.

Ni amasezerano azafasha mu gukemura ibibazo impunzi n’abimukira bahura nabyo.

Kubimurira mu Rwanda ndetse no kwita ku mibereho yabo bashakirwa imirimo, ni kimwe mu byo ibihugu byombi byemeranyije gukorera hamwe mu kurengera ubuzima bwabo.

Bigamije kandi guhashya burundu ibikorwa by’ubugizi bwa nabi byaviragamo bamwe mu bimukira impfu za hato na hato kuko basaga n’abakorerwa ubucuruzi bava mu bihugu byabo bagiye mu mahanga.

Ntabwo igihe aba bimukira bazagerera mu Rwanda kiratangazwa gusa amakuru UMURYANGO ifite ni uko nibagera mu gihugu bazafashwa kubona ibyangombwa bibemerera kubaho nk’impunzi cyangwa abimukira.

Hari hotel z’imbere mu gihugu zamaze kwemera kuzabacumbikira by’igihe gito mu gihe bari gushaka aho bazaba nk’abandi baturarwanda by’igihe kirekire.

Hari amakuru avuga ko u Bwongereza buteganya guha inkunga u Rwanda yo kwita ku mpunzi n’abimukira binyuze mu kubahangira imirimo, kubigisha imyuga, kubafasha kwiga mu mashuri yisumbuye yewe na kaminuza. Ibi biziyongeraho kubigisha indimi n’ibindi.

U Rwanda rusanganywe impunzi n’abimukira bavanwa muri Libya, basanze izindi mpunzi zirimo izo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo no mu Burundi. Ruherutse kwakira kandi impunzi zituruka muri Afghanistan ndetse hari n’amakuru UMURYANGO ifite ko rufite zimwe mu zo muri Ukraine zahunze intambara yashojwe n’u Burusiya.

Kwakira aba bimukira n’impunzi mu Rwanda hagamijwe kurengera ubuzima bwabo, bifite umuzi ku mateka ashaririye y’u Rwanda aho Abanyarwanda benshi babaye mu buhunzi, ndetse bazi ububi bwabo. Byatumye u Rwanda rufata iya mbere mu kurengera ikiremwamuntu, rushyiraho ingamba zose zaca ubuhunzi, n’ababugiyemo ku mpamvu zitandukanye bakabaho mu buzima bwiza aho gucunaguzwa.

U Bwongereza bufite ibibazo bikomeye muri iki gihe bijyanye n’abimukira bakomeje kuba benshi mu gihugu. Byageze muri Nyakanga 2021, bwari ubwa kane mu bihugu byose byo ku mugabane w’u Burayi byakiriye abimukira benshi muri uwo mwaka kuko bari 37.235.

Mu 2020, abasabye kwemererwa kuba abimukira mu Bwongereza bari 37.562. Ibihugu by’u Burayi byakiriye 418.495 by’abantu bifuza kuba abimukira, gusa umubare munini wabo wari abaturage bo hanze ya EU. Ibihugu byari byiganje muri iyo mibare ni abaturuka muri Syrie, Afghanistan, Venezuela, Colombia, Pakistan, Iraq na Turikiya.

Minisitiri w’Umutekano w’imbere mu gihugu mu Bwongereza, Priti Patel, aherutse kubwira Inteko Ishinga Amategeko y’Igihugu cye, ko muri uyu mwaka bishoboka ko abimukira ibihumbi 65 bashobora kwinjira mu gihugu bavuye ku bihumbi 28 bagaragaye mu 2021.

Abagize Inteko Ishinga Amategeko bagaragaje ko uwo mubare ari munini ndetse igihugu gishobora kurengerwa n’ubwinshi bw’abimukira.