Print

Umuyobozi wa OSMS yamaganiye kure ivangura riri kugaragara mu Isi

Yanditwe na: Rebecca UFITAMAHORO 14 April 2022 Yasuwe: 607

Ibi Ghebreyesus yabyamaganiye kure kuri uyu wa Gatatu tariki ya 13 Mata 2022, avuga ko Isi yose iri kwita kuri Ukraine kuruta ibindi bihugu byo muri Afurika nabyo bimaze iminsi mu kibazo ki Ntambara ,byerekana ubusumbane ku birabura n’abazungu.

Tedros Adhanom Ghebreyesus yatangaje ko igice gito gusa cy’imfashanyo ihabwa Ukraine ari cyo cyahawe andi makuba ajyanye n’imibereho ari ku Isi.
Yavuze ko gufasha Ukraine ari "ingenzi cyane" kuko ibibazo bihari "bigira ingaruka ku isi yose".

Ariko yavuze ko akarere ka Tigray mu majyaruguru ya Ethiopia, Yemen, Afghanistan cyangwa Syria bitarimo kwitabwaho mu buryo bumwe na Ukraine.

Ibi yabigarutseho mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru aho yavuze ko ibibazo by’abirabura bititabwaho kimwe n’ibyabazungu yagize ati « Sinzi niba rwose isi yita ku buzima bw’abirabura n’ubuzima bw’abazungu ku rwego rumwe ".

Akomeza agira ati "Nkeneye kuvugisha ukuri nta guca ku ruhande ko isi itarimo gufata inyoko-muntu mu buryo bumwe.

"Bamwe mu by’ukuri baruta abandi. Kandi iyo mvuze ibi, birambabaza. Kuko ndabibona. Biragoye cyane kubyakira ariko birimo kuba".

Tedros, ukomoka muri Tigray, yavuze umuryango w’abibumbye (ONU/UN) wasanze hacyenewe imfashanyo y’amakamyo 100 y’ibiribwa buri munsi mu kuramira (kurengera) imibereho y’abatuye muri ako karere.

Isi iri kwita kuri Ukraine cyane kurusha ibindi bihugu byo muri Africa biri muntambara-Umukuru wa OMS.

Ibi yabigarutseho mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru aho yavuze ko ibibazo by’abirabura bititabwaho kimwe n’ibyabazungu yagize ati « Sinzi niba rwose isi yita ku buzima bw’abirabura n’ubuzima bw’abazungu ku rwego rumwe ".
Akomeza agira ati "Nkeneye kuvugisha ukuri nta guca ku ruhande ko isi itarimo gufata inyoko-muntu mu buryo bumwe.

"Bamwe mu by’ukuri baruta abandi. Kandi iyo mvuze ibi, birambabaza. Kuko ndabibona. Biragoye cyane kubyakira ariko birimo kuba".

Tedros, ukomoka muri Tigray, yavuze umuryango w’abibumbye (ONU/UN) wasanze hacyenewe imfashanyo y’amakamyo 200 y’ibiribwa buri munsi mu kuramira (kurengera) imibereho y’abatuye muri ako karere.

Mu kwezi ku Ugushyingo mu mwaka wa 2020, niho hatutumbye ubushyamirane, bw’intambara yadutse muri Tigray hagati y’umutwe wa TPLF - w’ishyaka rya TPLF ryamaze hafi imyaka 30 ari ryo ryiganje muri politiki ya Ethiopia - n’ingabo za leta ya Ethiopia.

Iyo mirwano imaze kwicirwamo abantu babarirwa mu bihumbi - barimo n’abaturage b’abasivile - naho abandi babarirwa muri za miliyoni bacyeneye imfashanyo yihutirwa y’ibiribwa, mu gihe leta ya Ethiopia ishinjwa kubangamira ibikorwa byo gutanga imfashanyo.

Kuri uyu munsi tariki ya 14 Mata 2020 ,iminsi 50 iruzuye Uburusiya buteye Ukraine.

Abashinjacyaha ku byaha byo mu ntambara barimo gusura ahantu hiciwe abasivile mu mujyi wa Bucha, bavuze ko Ukraine ari ahantu habereye ibyaha, mu gihe Perezida w’Amerika Joe Biden ari gushinja ingabo z’Uburusiya gukora ibikorwa bya jenoside muri icyo gihugu.

Sorce:mariettatimes.com