Print

Abahanzi barimo Islael Mbonyi bifatanyije n’abarenga 100 bazerekeza Islael mu rugendo ‘Twende Jerusalem’

Yanditwe na: ISHIMWE JANE 14 April 2022 Yasuwe: 495

Ni urugendo rwateguwe na sosiyete yitwa Go Tell ku bufatanye na Ambasade ya Israel mu Rwanda ndetse ruterwa inkunga na Banki ya Kigali (BK). Iyi banki ubwayo yoherejeyo abakozi 10 yahembye kubera imyitwarire yabo mu kazi.

Uru rugendo rwatumiwemo Israel Mbonyi na Yvan Ngenzi bakora umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana uzatangira ku wa 16 Mata 2022 rurangire ku wa 24 Mata 2022.

Uretse Abanyarwanda bitabiriye uru rugendo, IGIHE yamenye amakuru ko hari n’abaturuka mu bihugu nka Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Tanzania, Kenya, u Burundi na Nigeria nabo bazarwitabira.

Uretse aba bahanzi bazaba baherekejwe n’ikipe y’ababafasha mu muziki, bamwe mu bantu bazwi bazarwitabira harimo; Prof. Silas Rwakabamba uyobora Kaminuza ya Coventry ku Mugabane wa Afurika, Kamanzi Louis, Umuyobozi wa Flash FM na Flash TV n’abandi.

Uru rugendo byitezwe ko ruzafasha abazarwitabira gutembera ibice bitandukanye by’igihugu cya Israel kiri mu bifite amateka akomeye by’umwihariko ku bemera Yezu/Yesu nk’umwami n’umukiza.

Kuba uru rugendo rwarahujwe na Pasika izaba ku wa 17 Mata 2022, yabaye imwe mu mpamvu zikomeye zatumye abakirisitu barwitabira ku bwinshi.

Abazarwitabira bazagira amahirwe yo kwizihiriza umunsi wa Pasika i Yeruzalemu mu gihe bazatembera mu bice bitandukanye nka; Carmel, Nazareth, Cana,Tiberias, Galilee, Umusozi wa Tabor, i Betelehemu n’ahandi hanyuranye hafite amateka akomeye benshi basoma muri Bibiliya.

Uretse gusenga no gutembera, Ubuyobozi bwa Go Tell buhamya ko abazarwitabira bazanarwungukiramo kugira umwanya uhagije wo kwihugura ku bintu bitandukanye birimo ikoranabuhanga kuko bazasura bimwe mu bigo bikomeye byo muri Israel, ubuhinzi, ishoramari n’ubucuruzi.

Ikindi ni uko uzaba umwanya mwiza wo kungurana ibitekerezo no kurushaho kumenyana hagati y’abazitabira uru rugendo, bikaba byaba intangiriro y’imikoranire no gufashanya kwagura ubucuruzi bwabo.

Ruzaba kandi amahirwe adasanzwe yo kureba uko ahandi bakora ubucuruzi bwabo, bityo hanarebwa niba hari ibyo u Rwanda rwajya rwohereza muri Israel.