Print

Nimwiza ku ndusha ! Mimi asubiza abafite amatsiko yo kureba umukobwa yabyaranye na Meddy

Yanditwe na: Rebecca UFITAMAHORO 14 April 2022 Yasuwe: 943

Mimi yafashe umwanya aganira n’abakunzi be bamukurikira ku rukuta rwe rwa Intagram abasubiza bimwe mu bibazo bitandukanye bamubazaga byagarukaga ku mwana we w’umukobwa "Myla" aheruka kwibaruka.

Umwe yamubajije uko Myla ameze muri iyi minsi, Mimi amusubiza agira ati:”Ameze neza ari gukurana igikundiro anarushaho kuba uw’ingirakamaro.”


Yongeye gushimangira ko mu bwiza atakwigereranya n’umukobwa we ati:”Ni mwiza kundusha.”

Agaruka kandi ku minsi yamaze atwite, ati:” Nari maze ibyumweru 40 n’umunsi umwe.” Bivuze ko umwana we na Meddy yavukiye iminsi 281 ni ukuvuga amezi 9 n’iminsi 11.

Mimi yagarutse ku mpamvu atahise amera nk’abandi babyeyi ahubwo agakomeza kugira mu nda nk’ah’inkumi ati:”Kurya neza. Ariko kugeza n’ubu ntabwo ndamera nk’uko nifuza kumera harimo kandi no kwishimira kuba umubyeyi.”

Meddy na Mimi basezeranye kubana akaramata muri Gicurasi 2021 nyuma y’igihe bari bamaze mu munyenga w’urukundo.

Mimi Mehfira akomeje kuryoherwa no kwibaruka umwana w’umukobwa