Print

Menya ibintu udakwiye kugenderaho mu gihe wifuza kujya mu rukundo ruhamye kandi rw’ukuri

Yanditwe na: ISHIMWE JANE 14 April 2022 Yasuwe: 977

1. Gukururwa n’imiterere y’inyuma gusa (Physical attraction)

Bamwe mu bantu bakunda gukururwa n’imiterere y’inyuma y’umukobwa cyangwa se umusore, bakumva ariyo ihagije ngo batangire urukundo cyangwa umubano n’uwo muntu runaka.

Imiterere y’inyuma ni kimwe mu byo wagenderaho ukunda umuntu ariko siyo mpamvu nyamukuru yagukururira guhita wimariramo umuntu kuko akenshi usanga ari ngombwa ko ureba n’ingeso cyangwa imiterere ye mu buzima busanzwe kugira ngo ubashe kubona ko mwazashobokana.

2. Gushaka kwiyibagiza uwo mwahoze mukundana

Hari abantu benshi bahita bihutira gushaka undi mukunzi vuba vuba kugira ngo babashe kwibagirwa igikomere batewe n’umukunzi bahoze bakundana. Ni ikosa kuko urukundo nkurwo ruhutiweho rutarangira neza. Inama nziza ugirwa ni ukubanza gukira neza igikomere aho guhutiraho ngo ukunde wibagirwe uwo mwahoze mukundana kuko bigira ingaaruko kuwo muri kumwe mu rukundo nawe bitagusize.

3.Ufite irungu/ urigunze

Gutangira gukundana n’umuntu kuko ufite irungu cyangwa se wumva ko wigunze si impamvu nziza yakwinjiza mu mubano kuko n’ubundi uzakomeza kugira irungu cyangwa kumva uri wenyine nubwo umukunzi wawe yaba akuri iruhande. Uzisanga ugifite irungu kuko nubundi winjiye mu mubano mu gihe kitari cyo cyangwa se bitaguturutsemo ubwawe.

4. Inshuti zawe nazo zifite abakunzi

Gutangira gukundana ngo kuko n’inshuti zawe zifite abakunzi ni ikosa kuko urukundo cyangwa umubano ugomba kubyinjiramo biguturutsemo ubwawe atari uko ugize uwo ubyigana cyangwa ubireberaho, kuko akeenshi abameze nkabo banifuza kugira umubano umeze nkuwa ba runaka ariko nyamara umubano mwiza n’uwihariye kubantu babiri.

5. Umuryango n’inshuti zawe ziramukunda

Gukundana n’umusore cyangwa umukobwa kuko umuryango wawe umukunda cyangwa ko inshuti zawe zimwishimira naryo ni ikosa usabwa kutazakora. Impamvu ni uko abo bose ataribo bazakundana na we ahubwo wowe ubwawe ni wowe amarangamutima agomba guturukaho. Nimuramuka mugiranye ikibazo, uzisanga wicuza kuko nubundi uziha impamvu y’uko utari warigeze umukunda ahubwo ko mwahujwe n’uko abantu b’inshuti zawe aribo bamukundaga.

6. Imyaka

Kwinjira mu mubano runaka kuko ubona ko imyaka yawe iri kugusiga nayo si impamvu nziza yatuma utangira umubano. Imyaka iri kugusiga siyo izatuma ukundana n’uwo muntu ngo ruhame, ahubwo ukwiriye kwinjira mu mubano ari uko wumva ko koko bikurimo kandi igihe kigeze.