Print

#Kwibuka:Davis D n’abo mu muryango we basuye Urwibutso rwa Gisozi

Yanditwe na: ISHIMWE JANE 14 April 2022 Yasuwe: 834

Ni kunshuro ya 28 u Rwanda n’inshuti z’u Rwanda bibuka Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

Ni igikorwa cyatangiye kuwa 7 Mata 2022 ubwo hatangiraga icyumweri cyi’cyunamo cyasojwe kuri uyu wa gatatutu taliki ya 13 Mata 2022 ariko ibikorwa byo Kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi bizakomeza hirya no hino,Gufata mu mugongo no kwita kubacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi bizakomeza mu gihe kingana n’iminsi 100.

Abahanzi batandukanye bakomeje kwifatanya n’Abanyarwanda Kwibuka kandi Baniyubaka. Davis D ari kumwe n’umuryango we basuye Urwibutso rwa Kigali ruherereye ku Gisozi basobanurirwa amateka yaranze u Rwanda by’umwihariko Amashyaka na Politike mbi yagize uruhare k’umugambi wa Jenoside kugeza ishyizwe mu bikorwa mu 1994.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram uyu Muhanzi yavuze ko kuba yasobanuriwe amateka mu buryo bwimbitse bizamufasha gusobanurira Abanyamahanga Amateka yuRwanda atajijinganya, kandi ko buri wese akwiye guharanira ko ibyabaye bitazongera kubaho ukundi.

Ati"Imyaka 28 irashize ariko ibikomere biracyari bishya tuzahora twibuka genoside yakorewe abatutsi tunaharanira ko itazasubira ukundi uruhare rwange nkumuhanzi nukwigisha amateka yukuri amahanga kugirango urubyiruko rumenye ibyabaye Ntibitazasubire ukundi #neveragain

Davis D n’abo mu muryango we basuye Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Gisozi.

Davis D yageze no mu cyumba cy’Abana bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi 1994.

Umubyeyi we yamufashije kumusobanurira Amateka

Bunamiye abazize Jenoside yakorewe Abatutsi bashyiraho indabo.