Print

Umuhanzi Buhigiro Jaques wabaye n’umunyezamu wa Rayon Sport yitabye Imana

Yanditwe na: ISHIMWE JANE 14 April 2022 Yasuwe: 1669

Mu nkuru dukesha ikinyamakuru Igihe cyabashije kuganira numwe mubari inshuti Nyakwigendera yahamije ko Buhigiro Jaques yitabye Imana kuri uyu wa 14 Mata 2022.

Yagize Ati “Yitabye Imana azize uburwayi, mu minsi ishize yafashwe na Stroke ajyanwa kwa muganga none birangiye yitahiye.”

Uretse kandi kuba yari umuhanzi , Buhigiro wari ufite imyaka 78 yari n’umunyezamu w’amateka muri Rayon Sports yo ha mbere. Ni umwe mu bakinnyi batangiranye na Rayon Sports ubwo yashingwaga.

Uyu musaza kandi yari umuganga unafite ivuriro rivura Abakinnyi ba makipe y’Igihugu mu ma Federasiyo atandukanye afatanyije na Minisiteri y’Imikino.