Print

Umunsi wa 23 wa Champiyona usize kiyovu sport itsikiye murugendo ruyiganisha ku gikombe

Yanditwe na: Joseph Iradukunda 15 April 2022 Yasuwe: 1976

Kuri uyu wa Gatanu tariki 15 Mata 2022 saa cyenda zuzuye, ikipe ya Gasogi United mu mukino w’umunsi wa 23 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda, yakinnye na Kiyovu Sports kuri sitade ya Kigali i Nyamirambo,Gasogi itsind 2-0 bwa kiyovu sport, ibitego byatsinzwe na
Malipangu Yawanendji (P) 44’, na Hassan Djibrine 58’
Gasogi Utd ihagaritse urugendo rw’imikino 8, Kiyovu yari imaze itsinda,yikurikiranya mu marushanwa yose
Kiyovu Sports yaherukaga gutsindwa kuya 28/01/2022, itsindwa na Marines FC 1-0,
Gasogi Utd ibaye ikipe ya 3 itsinze Kiyovu Sports muri uyu mwaka w’imikino, nyuma ya AS Kigali na Marines FC.
Ni umukino wari wavuzweho byinshi na Perezida wa Gasogi United, Kakoza Nkuriza Charles (KNC) avuga ko agomba kuwutsinda none ninako bigenze.
Byatangiye ikipe zombie zatakana ariko ubona ko kuruhande rwa Gasogi united bafite imbaraga gusumbya ikipe ya Kiyovu yahabwaga amahirwe yo gutsinda uyu mukino.
Nyuma y’amakarita y’umuhondo menshi ku mpande zombie, byarangiye Kimenyi Yve kapiteni wa kiyovu sport ahawe ikarita y’umutuku izatuma asiba umukino uzakurikira nyuma yo gushyuha mu mutwe kubera intsinzwi y’ibitego 2-0 agatangira gukinira nabi abakinnyi ba gasogi biherekejwe no kurwana.
Mugihe ikipe ya APR FC yari kumwanya wa 2 irushwa na kiyovu amanota 2 gusa yatsinda umukino wayo ifite mu mpera z’iyi weekend ,bizatuma yisubiza umwanya wa mbere yahozeho kuva iyi shampiona yatangira.
Imikino irindwi imaze guhuza Gasogi United na Kiyovu Sports imaze kubonekamo ibitego 16 muri rusange aho gasogi yatsi 9 naho kiyovu itsinda ibitego 7.
Muri iyi mikino ikipe yatsinze ibitego byinshi mu mukino umwe(1) ni Kiyovu Sports yatsinze Gasogi United ibitego 4-1 mu mukino wabaye tariki 11 Gicurasi 2021 muri shampiyona ya 2020-2021. Ni mu gihe kandi ibitego byinshi Gasogi United yinjije mu izamu rya Kiyovu Sports ari ibitego bibiri(2) ubwo yanayitsindaga ibitego 2-1 mu mukino wabaye tariki ya 8 Gicurasi 2021 n’uyu munsi ibitsinze ku busa bwa kiyovu.
Gasogi United na Kiyovu Sports zahuye bwa mbere mu mwaka w’imikino wa 2019-2020 mu mukino wabaye tariki 31 Ukwakira 2019 ukarangira amakipe yombi anganyije igitego 1-1. Kuva icyo gihe kugeza ubu nta mukino n’umwe wari wahuza amakipe yombi ngo urangire utinjiyemo nibura igitego, bivuga ko amakipe yombi atari yanganya 0-0 kuva yatangira guhura.
Kiyovu Sports ikina n’ikipe ya Gasogi United ntiyari yashobora na rimwe kurangiza umukino itinjjwe igitego mu izamu ryayo kuko nibura mu mikino yose bahuye Gasogi United yinjiza igitego mu izamu rya Kiyovu Sports mu gihe nyamara Gasogi United yo imaze gusoza imikino ibiri(3) itinjijwe igitego mu izamu na Kiyovu Sports.
Indi mikino y’umunsi wa 23 iteganyijwe

Ku wa Gatanu tariki ya 15 Mata 2022

Police FC 1-0 Musanze FC
Gasogi United 2-0 Kiyovu Sports
Rutsiro FC 1-0 Etoile del’Est

Ku wa Gatandatu tariki ya 16 Mata 2022

Gorilla FC vs Rayon Sports
Marines FC vs Gicumbi FC
Mukura VS vs Espoir FC

Ku Cyumweru tariki ya 17 Mata 2022

AS Kigali vs Etincelles
Bugesera FC vs APR FC