Print

Perezida Kagame nyuma yo kuva Jamaica yerekeje Barbados mu ruzinduko rwe rwa mbere [AMAFOTO]

Yanditwe na: Rebecca UFITAMAHORO 16 April 2022 Yasuwe: 2001

Umukuru w’Igihugu yageze muri Barbados ahagana saa saba z’ijoro ku isaha y’i Kigali, hari saa kumi n’ebyiri n’igice z’umugoroba ku isaha yaho.

Ubwo yageraga muri icyo gihugu, yakiriwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Barbados unashinzwe ubucuruzi mpuzamahanga, Jerome Xavier Walcott.

Mu bandi bamwakiriye harimo Minisitiri ushinzwe umurimo n’abageze mu zabukuru, Kirk Humphrey, hamwe n’Umunyamabanga uhoraho mu Biro bya Minisitiri w’Intebe w’icyo gihugu, Alies Jordan hamwe n’Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, ay Sealy.

Urugendo rwe rugamije gushimangira umubano usanzwe hagati y’ibihugu byombi.

Byitezwe ko azagirana ibiganiro na Sandra Mason uyobora iki gihugu hamwe na Minisitiri w’Intebe, Mia Amor Mottley.

Azagirana kandi ikiganiro n’abanyamakuru, atere igiti mu busitani bw’igihugu anakurikirane umukino wa tennis ikinirwa mu muhanda mbere yo gusoza uruzinduko rwe.

Ni we Mukuru w’Igihugu cyo muri Afurika y’Iburasirazuba wa mbere ugiriye uruzinduko muri Barbados.

Barbados ni ikirwa kiri mu Burasirazuba Caraïbes ndetse giherutse kuba Repubulika yigenga cyiyomoye ku bwami bw’u Bwongereza. Cyo na Jamaica, ni ibihugu bibarizwa mu muryango wa Commonwealth bivuze ko ingendo za Perezida Kagame zifitanye isano rinini n’inama y’uyu muryango u Rwanda ruzakira mu mpeshyi.