Print

Miss Mutesi Jolly yongeye kwibasirwa bikomeye nyuma y’amagambo asebetse aherutse kuvugira mu kiganiro

Yanditwe na: Rebecca UFITAMAHORO 16 April 2022 Yasuwe: 5313

Miss Mutesi Jolly wabaye nyampinga w’u Rwanda muri 2016 , yongeye kuba ikiganiro mu mitwe yabakoresha imbuga nkoranyambaga nyuma y’amagambo aherutse kuvugira mu kiganiro cyo kw’Isibo Tv yita abantu ‘’inyana z’imbwa’’ abenshi bagatanga bagira bati iyo mvugo niyamaganwe ntabwo ari iyo gukoreshwa n’umwali w’i Rwanda.

Mu kiganiro Uyu mwari yagiranye n’abanyamakuru bo na The Choice Live bagarute ku ngingo zitandukanye arinazo zatumye abantu benshi batangira kwibaza byinshi no gutanga ibitekerezo bigendanye nazo bibaza koko niba ari ijambo ‘Inyana z’imbwa’ ryagakwiye gukoreshwa.

Gusa siko bose babibona kuko hari n’abandi batangaga ibitekerezo bavuga ko akwiye kubwiza ukuri abantu, nk’abo bakamenya ibyo bagakwiriye gukorera ku bashakanye.

Muri iki kiganiro kirambuye, Miss Jolly yavuze ko adakozwa no kuba yakubaka urugo akaba umugore ahubwo avuga ko yabyara umwana cyangwa abana, ariko ngo ibyo kuba umugore byo ngo atabyibonamo.

Yagize ati “Nta kintu mfa n’abantu bashaka hatagira unyumva nabi, ariko ntabwo ariyo ntego nyamukuru, nta n’ubwo ariko gutsinda k’umugore cyane. Igihari ni uko nkunda abana, nifuza ko nazagira umwana cyangwa se abana, ariko ikintu cyo gushaka ntabwo ariko nibona, iyo nirebye ndishaka nkibura ntabwo nibona ngo nabaye umugore. Niba koko aribyo Imana yangeneye bizakunda, ariko njyewe nk’umuntu, nibuka ko umuntu nanone agena icyo ashaka. Urubyaro ni Imana irutanga, mbonye umwana umwe nabishima, mbonye babiri, yego nka babiri.’’

Ku bijyanye n’ubushobozi bw’umugore ndetse no kuba yarera umwana wenyine, Miss Jolly yavuze ko yarezwe na mama we kandi ko atandagaye, ndetse ko kuba umugabo yabyarana atabana n’umugore nabyo bishoboka.

Yakomeje agira ati’’Ariko Twese erega ntabwo twarezwe n’ababyeyi bombi, narezwe na mama kandi ntabwo ndibwira ko nandagaye. Umugore ashobora kurera umwana, kandi ikindi abantu bashobora kubyarana batanabana, ntabwo ari ngombwa mushobora kubana. Hari abantu bafatanya kurera kandi bakabikora neza. Uburere umwana yahabwa uri umuntu ushaka kugira impact mu buzima bw’umwana wawe ngira ngo bisubize no ku kintu, abantu bajya bavuga ngo umwana w’umugore. Dufite abana b’abagore bitunze, dufite abana b’abagore b’abanyabwenge.’’

Ati: “Ntabwo gushaka, waba winaniwe wowe ubwawe, ukabasha umuntu mubana mu rugo erega ntiwatanga icyo udafite. Icyo utanga ni nacyo uba ufite nk’umuntu, nibwira ko aricyo abantu baba bareba ku muntu”.

Muri Iki kiganiro Miss Jolly yavuze ku bantu atanga urugero kuri Irene Murindahabi ati “Ni muntu ki, abana ate n’abantu.... naho kujya gushingira ngo umuntu nashake nibwo aba ‘responsible’, hoya dufite abantu benshi b’inkorabusa bafata ahubwo bakangiza umwanya w’abantu, bagashakana n’abantu bakababera “Inyana z’imbwa’’ niko navuga.’’

Get rid of arrogance from your heart, Don’t ever feel the need to look down on people; not for anything “wealth, power, good looks etc”. Arrogance is being full of yourself, you're always right. You strut around like U know everything. Iyo ubuze icyo uvuga uravugiriza ntuvugishwa pic.twitter.com/HydMvirSqA

— Samuel B. Baker, PI (@SamuelBaker_B) April 7, 2022

Umunyamakuru Janvier Popote we yagize ati “Yatanze message nziza ariko ayitanga mu mvugo nyandagazi, nka kumwe umuntu ashobora kuba afite amata meza ariko akayakuzimanira mu ga-chantal nako mu kadobo banyaramo, none ndabona inyanayimbwa yabaye intero n’inyikirizo.’’

Mu gushaka kumenya icyo Miss Mutesi Jolly avuga kuri ibi bitekerezo byamuvuzweho nyuma yo kwita ’’Abantu Inyana z’imbwa’’, inshuro zose twamuhamagaye ntabwo yafashe terefone ye ngendanwa, gusa turakomeza kumushaka.

Bimwe mu bitekerezo byatanzwe

Uyu mukobwa arikwangiza ejo he hazaza atabizi,arikubaka mumitwe yabantu ubwibone,kwishyira hejuru,gusuzugura,nibindi,simuteze iminsi ariko isi ntiramuhinduka ngo arebe,reka dutegereze igihe cyizamutubwira

— Umurinzi wa Kanyana (@WingsShoes1) April 7, 2022

Miss Mutesi Jolly yongeye kurikoroza ku mbuga nkoranyambaga


Comments

kamanzi 17 April 2022

Arigaragaje none se murabona koko atari umwana w’umugore? Ntaburere nabuke afite,ntakinyabupfura,mbese ninkamayibobo bahaye ikamba rya miss Rwanda,ubwishongozi bwe burabigaragaza.Hari urwego umuntu ageramo ntapfe kuvuga ibije ahubwo agakoresha imvugo Isa na diplomacy,nihehe se atandagaye igihe atazi umwanya arimo akavuga amateshwa.


Rugolirwera 17 April 2022

Ibyo babyita guhaga ifaranga ntabwo wareba imbaga waraje ijoro NGO barikugushtikira nyamara benshi muri ni abubatse info warangiza NGO ni Inyama zimbwa ubwo nyine uzatubwire imbwa ikamwa litiko zingahe kumunsi tumenye Ko nayo Umukamo wayo ushobora kubyara umusaruro yewe ,,Genda Rwanda Uri Nziza,,arko mwagiye mwigana muzehe mukavuga amagambo abaze Kandi mukabanza gutekereza nkekako Ku isi ntamuntu ugira imbwirwaruhame zihana intera mu magambo Nka Kagame abanza agatekereza muvandi,gusa urakenewe kuri RTV ugasaba imbabazi abanyarwa da kuko waje ugiye kurwambara


17 April 2022

Mukomere bavandimwe uyu mukobwa mutesi jorie ndagirango mwibutse KO iby’isi ar’amabanga wakoresheje imvugo nyandagazi ari nkumugabo ubivuze kubagore bahita bamutera ipingu ngo yabasuzuguye ubwose wowe gusa werekanye uwo uriwe


melo 16 April 2022

Wamukobwa we iminsi iragushutse none utateshagujwe pe " inyana zimbwa " iminsi ni mibi niba utayizi knd ukaba utabibona uzabaze abakubanjirije kwisi bazakubwira


MUREBIMANA Daniel 16 April 2022

Inyana+imbwa : Ntanyana y’imbwa ibaho . Ahubwo habaho inyana y’inka. Imbwa ni itungo ukwaryo , imbwa nayo ikaba inyamaswa. Ahubwo wasanga unamubwiye ngo asobanure inyanayimbwa icyo aricyo semantical and pragmatically atabishobora .


MUREBIMANA Daniel 16 April 2022

Inyana+imbwa : Ntanyana y’imbwa ibaho . Ahubwo habaho inyana y’inka. Imbwa ni itungo ukwaryo , imbwa nayo ikaba inyamaswa. Ahubwo wasanga unamubwiye ngo asobanure inyanayimbwa icyo aricyo semantical and pragmatically atabishobora .


innocent 16 April 2022

Nyabuna se uhera he uvugako utandagaye n’iyo mvugo yawe nyandagazi? Ahubwo ntiwandagaye gusa, waraniyandaritse!