Print

Yahuye n’ababyeyi be nyuma y’imyaka 28 baburanye mu gihe cya Jenoside Yakorewe Abatutsi [AMAFOTO]

Yanditwe na: Rebecca UFITAMAHORO 16 April 2022 Yasuwe: 1633

Uyu mubyeyi w’imyaka 33 avuka mu Karere ka Rulindo mu yahoze ari Komine Mugambazi.

Muri Mata 1994, ntiyabanaga n’ababyeyi be kuko yari kwa Sekuru hanyuma baza kubica ku bw’amahirwe umugiraneza amukura mu mirambo amujyana iwe ndetse anamuhungana muri Zaïre.

Yaje kumuha izina rya Uwamahoro Angelique.

Nk’uko abitangaza, inkambi zisenywa mu 1996 yatashye wenyine kuko uwamuhunganye yapfiriyeyo ku bw’amahirwe abona umuryango umwakira ari nabo bamureze agakura kugeza ashatse akaba ari nabo yafataga nk’ababyeyi be kuko ni nabo yandikishije mu byangombwa.

Se wa Uwamahoro, Umuganwa Epimaque, yavuze ko yari aziko umwana we yapfuye ariko nyuma yo kumubona atanga ikiganiro ku mbuga nkoranyambaga, hari ibimenyetso yavuze bimwemeza ko ari uwe, ahitamo kujya kumushaka.

Ati “Ndishimye cyane. Uyu mwana ni we mfura yanjye. Twari twaramubuze kuko muri Jenoside yabaga kwa sekuru barabica bose.”

“Twari twaremeje ko yapfuye, batubwiye ko yarokotse akajya muri Zaïre tubura amakuru dukeka ko ariho yaguye, ndamubonye mpita mumenya kubera umwotso yari afite ku gahanga.”

Yakomeje avuga ko nyuma y’uko bumvishe ikiganiro yakoze ku Isimbi TV, akavugamo amazina ya sekuru, murumuna we na nyirasenge, byatumye batazuyaza baramushaka.

Mukamurisa Liberathe ubyara Uwamahoro, yavuze ko amuheruka afite imyaka itandatu ariko ashimira umuryango wamureze muri iyi myaka ishize.

Ati “Babimbwira sinabyemeraga kuko namusigiye nyirakuru afite imyaka itandatu twimukira kure. Nongeye kumubona ubu mbonye ariwe. Ni ishimwe ku Mana, nshimira abantu bamwakiriye, bakamukuza najyaga murota mu nzozi ariko nabyo byaje gushira, ubu ni ibitangaza mu muryango wacu.”

Uwamahoro yavuze ko yishimiye kubonana n’ababyeyi be, ashimira abamureze kuko bubahirije inshingano za kibyeyi.

Ati “Ndanezerewe cyane kandi byantunguye sinabona icyo mvuga nyuma yo guhura na papa na mama, masenge na basaza banjye. Nta cyizere nari mfite.”

“Nagiye mu itangazamakuri ari ukugerageza amahirwe nk’uko abandi bajya babikora, numvaga nzabona amakuru ko batakiriho mvuganye nabo mpita mbyiyumvamo, ndashimira umuryango wandeze nabo ni ababyeyi banjye bamfashe neza bampaye byose

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Kambogo Ildephonse, yavuze ko bagiye kugirana imikoranire n’itangazamkuru kugira ngo n’abandi baturage batazi inkomoko yabo bafashwe.

Ati “Iyi ni inkuru ishimishije ku muryango nyarwanda, hano mu karere abana bafite ibi bibazo barahari ariko ubu nibwo bwa mbere tubonye aho umwana abonye umuryango nyuma y’imyaka 28.”

“Bigiye kudutera imbaraga kugira ngo dushishikarize abanyamakuru n’abakoresha imbuga nkoranyambaga kujya banyuzamo bakegera aba bana bafite ibibazo ubuyobozi bw’akarere buzajya bubafasha kubegera buhoro buhoro amateka yajya ahinduka’’.

Uwamahoro wabonye ababyeyi, ubu afite abana babiri gusa yatandukanye n’umugabo.


Comments

16 April 2022

Birashimishije cyaneee!!! kubona ababyeyi bawe ndashimira abamureze bakaba mumwanya wabamubyaye Imana ibahe imigisha