Uyu mugabo wa Bungoma , yitabye umucamanza mukuru w’urukiko rwa Kitale asaba ko yasubizwa inkwano yahaye nyirabukwe ndetse agasaba guhabwa nibyo yatanzeho umukobwa wabo mugihe cyose babanye.
Uyu mugabo yashakanye n’umugore we mu 2017 ishyingiranwa ryabo riseswa mu 2021 mu rukiko rwa Kitale, ntamwana bigeze babyarana.
Wilberforce yavuze ko umugore we yataye urugo igihe kinini bigatuma yaka gatanya, avugako akurikije imigenzo y’umuco wabo akwiye gusubizwa inkwano yatanze ntayandi mananiza abayeho.
Yasabye urukiko ko rwamufasha kugaruza ibye yatanze Ati: “Nishyuye Sh50.000, inyana eshatu, ikimasa cyiza, ihene imwe, n’ubutaka. Mfite kopi y’amasezerano yashyizweho umukono n’abahagarariye imiryango yombi “
Uyu mugabo yakomeje asaba urukiko ko mubyo azishyurwa n’umuryango w’uyu mukobwa harimo ibyo kurya yamuhahiraga, ubukode bw’inzu yacumbitsemo ndetse nibindi byose yamutanzeho babana kuko batandukanye batabyaranye.
Umucamanza yasabye uyu mugabo kubanza kujyana ikirego cye kubunzi, akazakigarura mu gihe byanze bakabona kwitabaza amategeko.