Print

Hasohotse ikoranabuhaga rishya ryifashishwa mu gupima Covid-19

Yanditwe na: Rebecca UFITAMAHORO 16 April 2022 Yasuwe: 1003

Aka kuma kiswe InspectIR Covid-19 Breathalyzer gashobora gukoreshwa n’abaganga bari mu biro aho bakorera, ku bitaro cyangwa bakakimura bakajya gupimira ahantu runaka.

Ubu buryo bushobora gutanga ibisubizo munsi y’iminota itatu, buzajya bukoreshwa hagendewe ku mabwiriza n’ubugenzuzi bw’inzego z’ubuzima.

Umuntu azajya asabwa gushyira umwuka mu gikoresho gifunze cyateganyijwe akoresheje umuheha, uwo mwuka ni wo uzajya upimwa hamenyekane niba harimo Covid-19.

FDA yishimiye ko ubu ari ubundi buryo butuma gupima Covid-19 byihuta. Aka kuma kemejwe nyuma y’inyigo yakorewe ku bantu 2409 barimo 91.2 ku ijana banduye n’abandi 99.3 ku ijana bazima.

Ikigo cyakoze aka kuma gisanzwe gikora utundi twifashishwa mu gutahura urumogi n’imiti itemewe irimo igabanya ububabare. Byitezwe ko kizajya gikora utu twuma 100 ku cyumweru, kamwe kakaba gashobora gupima abantu 160 ku munsi.

Sorce:New York Times.com