Print

Gen Muhoozi yatangaje igihe azasubira gukoresha Twitter

Yanditwe na: Rebecca UFITAMAHORO 16 April 2022 Yasuwe: 832

Ku ya 12 ya 12 Mata 2022, nibwo abakurikirana uyu Muhugu wa Perezida Yoweri Museveni batangiye kugaragaza impungenge zerekeye konti ye ya Twitter, nyuma y’uko uwageragezaga kuyishaka yabwirwaga ko “Iyi konti ntikibaho”.

Benshi babanje gutekereza ko ba nyiri ruriya rubuga ari bo bahisemo gusiba Konti ya Muhoozi ,kubera kunyuranya n’amabwiriza agenga imikoreshereze yarwo.
Umuvugizi we Lt Col Chris Magezi yemeje ko ari we wayihagarikiye ku giti cye, gusa ntiyatangaza impamvu yafashe uyu mwanzuro.

Umwe mu bantu ba hafi ya Muhoozi yabwiye itangazamakuru agira ati “Uretse muri iyi minsi ya vuba, ubundi konti ye (Muhoozi) yabonaga abamukurikira bashya 2000 buri cyumweru, ariko nyuma uyu mubare watangiye kugwa. Ari gukeka ko haba hari ubyihishe inyuma, niyo mpamvu yafashe umwanzuro wo guhagarika konti ye.”

Mu butumwa bwa nyuma Muhoozi yanditse kuri Twitter, yagaragaje ko hari ikigo cy’ikoranabuhanga kiri kumugendaho nubwo atigeze yerura ngo avuge ko ari Twitter.

Yagize ati “Ku baharanira impinduramatwara mwese, abaharanira Isi irimo ukuri n’ubutabera, aho abantu bose bareshya, maze iminsi numva ko twe abafite ijwi rito ariko rivugira ababarirwa muri miliyari batagira uruvugiro turi kwibasirwa n’ibigo by’ikoranabuhanga bishaka ko duceceka. Ukuri kudashidikanywaho kw’abakandamizwa buri gihe kuzahora gutsinda.”

Umuvugizi wa Gen Muhoozi Kainerugaba yatangaje ko azagaruka kuri Twitter igihe ngo uru rubuga ruzaba rumaze kugurwa n’umuherwe Elon Musk usanzwe ufitemo imigabane mike.

Col Mugenzi yifashishije Twittwer ye yasubiyemo amagamo ya Muhoozi agira ati”Nzasubira kuri Twitter igihe Elon Musk,Umunyafurika mwene wacu n’umuherwe wa mbere ku Isi azaba yabonye company yose.Byabura tuzamenya ko ijwi ry’umwirabura rizagira akamaro".

Umuherwe wa mbere ku Isi Elon Musk ufite inkomoko muri Afurika Y’Epfo, kuri ubu afitemo imigabane ya 9% ,akaba ari nawe ufite imigabane myinshi muri iyi Company ndetse no ku Isi Hose.

Elon Musk mu minsi yashize byavugwa ko aza kugirwa umwe mu bagize inama y’urubutegetsi ya Twitter ,gusa birangira abyanze nyuma yo kutishimira uburyo abashinze ruriya rubuga bagenzura cyane ubutumwa bw’abarukoresha ndetse ntibabanatage ubwisanzure mu gutanga ibitekerezo.

Kuri ubu amakuru avuga ko Elon Musk yifuza kugura ruriya rubuga angana na Miliyari 51 z’Amadorali ya Amerika.