Print

Kwifata biranze ashyira ukuri ahagaragara! Amina Muaddi ushinjwa gutandukana kwa Rihanna na ASAP yagize icyo abivugaho

Yanditwe na: ISHIMWE JANE 16 April 2022 Yasuwe: 4762

Amina Muaddi ushinjwa guca inyuma Nyirabuja yavuze ko iteka yahoraga yizera ko ikinyoma kidakwiye kwitabwaho cyangwa ngo umuntu agisubize ariko kuri iyi nshuro yasanze ari ngombwa ko agira icyo avuga ku makuru y’ibihuha amaze iminsi aca kumbugankoranyambaga.

Yagize ati"Nahoraga nizera ko ikinyoma k gikwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga kidafite ishingiro ndetse kidakwiriye igisubizo cyangwa gusobanurwa, cyane cyane iyo ari kibi.gusa naje gutekereza nsanga iyo ari amazimwe hari igihe aba akurikiwe n’umugambi mubi.

yakomeje agira ati mu masaha 24 ashize nibutse ko tuba muri Sosiyete yihutira kuvuga ititaye ku ngingo zifatika gusa nta kiza kibivamo uretse gushaka kwangiza iby’iza n’ibyishimo by’umuntu.

ati "Niyo mpamvu ngomba kuvuga kuko ibi nasanze bitanyerekeje gusa ahubwo bifitanye isano nabantu nubaha cyane kandi nkunda, kuko ibyo bavuze bitagize aho bihuriye n’ukuri.

Mu nkuru dukeshya ikinyamakuru TMZ kivuga ko inshuti zahafi z’aba bahanzi zivuga ko amakuru yatangajwe yose ari ibihuha yaba ayo kutandukana kwa Rihanna na ASAP cyangwa gucana inyuma byose bitigeze bibaho.

Iki kinyamakuru kandi gishimangira ko amakuru gifite yizewe 100% ko aba bombi batigeze batandukana n’ibindi byose ari ibihuha.

Amakuru yakomeje avuga ko ubusanzwe Amina Muaddi ari inshuti ya Rihanna akaba n’umukozi we utunganya ibishushanyo bigenderwaho mu gutunganya inkweo zo muri Fenty Brand.

Amakuru yizewe nuko Rihanna na Asap Rocky batigeze batandukana

Amina Muaddi yashimangiye ko amakuru yamuvuzweho ari ibihuha anifuriza Pasika Nziza abakunzi be

Rihanna na ASAP Rocky baritegura kwibaruka imfura yabo