Print

Abasaga miriyoni 6 bamaze guta ingo zabo bahunga imirwano ihora mu majyaruguru ya RDC

Yanditwe na: Joseph Iradukunda 16 April 2022 Yasuwe: 1090

Abaturage babarirwa mu bihumbi n’ibihumbi, bamaze guteshwa ingo zabo bakitsindagira mu mabanga y’imisozi mu ntara ya Ituri,iherereye mu majyaruguru ya Repubrika ya Demokarasi ya Congo (RD Congo).

Munsi muri iyo misozi,niho bagiye gushakira ubuhungiro n’ubwihisho bw’ibisasu n’ibibunda bya rutura bidahagarara guturikira muri ako karere.

Aba babayeho mu kajagari gakabije kadakwiriye ikiremwa muntu, kandi nti bafatwa nk’impuzi kuko bahora mu buvumo bihishe.

Imbaga y’abanye Congo yahungiye muri iyo misozi ,irimo n’abana bato. Bahora bareba amahano abakorerwa imbere ku myaka yabo mike ,dore ko bamwe muribo baburanye n’imiryango yabo kubera izo ntambara nyine.

Mu baba muri iyo kambi iri mu ibanga ry’umusozi harimo umwana w’umuhungu w’imyaka 14 wayigezemo wenyine ahunze igitero. Yabwiye BBC ko igitero cyaje ubwo yarimo akina n’abandi bana ,bakwira imishwaro ubwo niko guhita atana n’ababyeyi be kugeza nanubu ntazi iyo baba.

Ati” igitero gitangiye twarirutse njye na mugenzi wanjye ariko we ntiyashobora kubasiga ,baramufashe bamwica bunyamaswa. Nkibibona nakomeje kwiruka cyane kugera ngeze aha mubuna nihise kugera n’ubu”.

Yakomeje avuga ko muri icyo gitero hishwe abantu basaga 12 barimo abana batandatu.

ONU ivuga ko abantu bagera kuri imiriyoni esheshatu barateshejwe ingo zabo muri RD Congo.

Uwo mubare niwo munini w’abantu bamaze guteshwa ingo zabo ku isi, kimwe no muri Afghanistan, Yemen, Syria na Ukraine.

Benshi muri abo bateshejwe izabo bari mu ntara zo mu majyaruguru ya Kivu y’Epfo, Kivu ya Ruguru na Ituri.

Umutekano muke uvugwa mu karere ukongezwa ahanini n’amakimbirane ashingiye ku moko, ibibazo bya Politiki no kurwanira ubutunzi burimo amabuye y’agaciro aba muri ako gace.

Mu kwezi gushize ,Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA) zafatiye ibihano umucuruzi wa zahabu Alain Goetz n’ibigo bakorana kubera gushinjwa gukura amabuye y’agaciro muri Congo mu nzira zitaboneye , kandi ko aribyo bikomeza gukurura umutekano mucye muri ako karere.

Ibyo byose n’ibivugwa ariko bitarafatirwa umuti urambye ngo intambara muri Congo zihoshe yewe zina rangier burundu.

Mu nzira yo kugerageza kurangiza iyo ntambara, umukuru wa DR Congo Félix Tshisekedi hashize umwaka ashyize intara za Kivu ya Ruguru na Ituri mu bihe bidasanzwe, aho hasigara hakora ubutegetsi bwa gisirikare gusa.

Ariko izo ngingo nta kinini zafashije mu kurangiza ikibazo cy’umutekano muke muri ako karere.

Muri iyi minsi ya vuba, ibitero byongeye gukara, bituma abantu bongera gusubira guta ingo zabo.

Hishwe abantu basanzwe babarirwa mu macu, abasirikare ba leta nabandi icyenda mu ngabo za ONU zishinzwe gucungera amahoro muri Congo.


Comments

muhanuziwazo 17 April 2022

Igihugu cyagezwemo n’interahamwe gihura n’amakuba.
Zamennye amaraso menshi yabazira uko Rurema yabaremye.
Zakoze amahano ndetse zihemukira abazikomokaho bose hamwe nabaxishyigikiye.