Print

Prerezida Kagame yavuze isano iri hagati ya Afurika n’ibihugu bya Caraibe.

Yanditwe na: Joseph Iradukunda 16 April 2022 Yasuwe: 619

Prerezida Kagame yavuze isano iri hagati ya Afurika n’ibihugu bya Caraibe.
Muru ruzinduko rw’akazi ari kugirira mu gihugu cya Barbados nka kimwe mu bigize ibirwa bya Caraïbes, Umukuru w’u Rwanda Paulo Kagame yavuze ko Afurika ifite byinshi ihuriyeho n’ibi bihugu.

Mu ijambo Perezida Kagame yagejeje ku bategetsi b’impande zombi ,u Rwanda na Jamaica mu kiswe ‘Think Jamaica 2022’ yavuze ko umubano n’imikoranire y’ibihugu byombi n’akarere kose igomba kurangwa no koroshya cyane imigenderanire.

Ibi ngo byafasha cyane ubuhahirane buganisha ku iterambere rirambye.

Perezida Kagame yagize ati”tugomba guhangana n’ibibazo bya viza tukizera ko tubikuye mu nzira kugira ngo twizere ko yi mikoranire igiriye buri ruhande hagati yacu akamaro,kandi buriruhande rukungukira kurundi”

Muri ibi biganiro abakuru b’ibihugu byombi basangiye amateka yaranze u Rwanda n’intambwe imaze guterwa nyuma y’imyaka 28 ishize twibuka Genocide yakorewe Abatutsi mu 1994,aho u Rwanda rwatangiriye ku busa ariko rukiyubaka.

Kagame yavuze ko nk’u Rwanda hari ikintu kizahora kidufasha, nko kureba mu maso y’abantu ubundi tukavuga ngo , nawe birakureba. Byose n’urugamba. Nti twita ku mateka yakuranze, ahubwo twita kucyo ushobora guha abandi, kandi ko ntawundi wagufasha kurusha wowe ubwawe.

Kurigirango igihugu kikure muri ibyo byago byose kigere aho kiri ubu,byari bigoye kuko buri wese yarwanaga no gushakisha aho roho ye yari yarahungiye. Gusa twagombaga kwimenya n’uburyo twakwikura muri ibyo twe ubwacu.

Yongeyeho ko muri duke abanyarwanda bari bafite batojwe kumva ko inshingano ari izabo no gukoresha imbaraga zose zihari kandi nyuma umusaruro ukaboneka.

Rwanda na Jamaica barareba uburyo bakomeza umubano binyuze mu ruzinduko Perezia Kagamaye yahagiriye.

Ibi byatumye ibihugu byombi bisinyana amasezerano y’ubwumvikane mu bikorwa bihuriweho no gufatanya mu bikorwa byegereye abaturage birimo ubukerarugendo no gufashanya mubya Politiki.

Ibihugu bya Caraibe Perezida Kagame avuga ko bisangiye by’inshi n’umugabane wa Afurika, byinshi muri byo bibarizwa mu muryango wa Commonwealth bivuze ko ingendo za Perezida Kagame zifitanye isano rinini n’inama y’uyu muryango u Rwanda ruzakira mu kwezi kwa kamena uyu mwaka wa 2022.